Mc Tino, Benjamin na Bob abahanzi bagize itsinda rya TBB, nyuma y’aho umwaka wa 2013 nta gihembo na kimwe begukanye mu marushanwa abera mu Rwanda, ngo noneho umwaka wa 2014 nta gihembo kigomba kubaca mu myanya y’intoki. Amarushanwa akunze kugaragaramo cyane abahanzi baba barakoze cyane mu mpera z’umwaka arimo Salax Award na PGGSS, iryo […]Irambuye
Jolis Peace umubanzi witabiriye irushanwa rihuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rya ‘Tusker Project Fame’, yashyize ahanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Hope wegukanye iryo rushanwa bise ‘Honey’. Mu minsi ishize nibwo aba bahanzi byavugwaga ko nyuma yo gukora amajwi (Audio) y’indirimbo Honey baba barimo no gukorana indi ndirimbo, bityo bamwe bakaba baribazaga nimba hari […]Irambuye
i Rwamagana, Akiwacu Colombe Nyampinga w’ u Rwanda 2014, kuri uyu wa 21 Mata yifatanyije n’abana bagera kuri 43 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari mu muryango bise ‘Unity Family’ mu kwibuka abana bishwe mu 1994. Ku nshuro ya 20 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’icyumweru cyo kwibuka ku rwego […]Irambuye
Isaro Sandrine umuhanzikazi uzwi ku izina rya Sacha Kat, nbyakunze kuvugwa ko ari umukunzi w’undi mukunzi uzwi nka Nizzo wo muri Urban Boys, uyu mukobwa ariko ubu biravugwa ko akuriwe ndetse agiye kwibaruka umwana utari uwa Nizzo. Urukundo rwa Nizzo na Sacha rwagiye ruzamo ukutumvikana kwinshi nk’uko bamwe mu nshuti zabo bagiye babitangaza, ku buryo […]Irambuye
Itahiwacu Bruce umuhanzi mu njyana ya R&B mu Rwanda uzwi muri muzika nka Bruce Melodie, yanze kwirirwa ashyira hanze indirimbo ya mbere yakoze akijya muri studio yari yishyuriwe na nyakwigendera Hirwa Henry wari umuhanzi muri group ya KGB (Kigali Boys). Nyuma y’aho ku itariki ya 01 Ukuboza 2012 Hirwa Henry wahoze mu itsinda rya ‘KGB’ […]Irambuye
Benshi mu bahanzi bo mu Rwanda usanga badakunze kwerura ngo bashyire hanze abakunzi babo, nyamara nyuma y’igihe gito ukumva ngo barabana cyangwa se babyaye. Impamvu rero ngo ni uko baba bashakwa na benshi bityo bigatuma baterekana abo bakundana ku mugaragaro. Ibi byagiye bigarukwaho cyane na bamwe mu bakunzi b’abahanzi bibaza impamvu benshi muri bo badakunze […]Irambuye
Mu gitaramo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe na Kaminuza yitwa Zurich yo mu gihugu cy’u Busuwisi, igatumiramo itsinda rya Gakondo Group rigizwe na Massamba Intore, Jules Sentore na Ngarukiye Daniel, baraye bakumbuje abanyarwanda bari muri icyo gihugu u Rwanda. Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 16 […]Irambuye
Patrick Nyamitali umwe mu bahanzi b’abanyarwanda benshi bemeza ko ari umuhanga, unaherutse mu irushanwa rya Tusker Project Fame session 6, afite album imaze imyaka 7 muri studio. Imwe mu mpamvu iyo album ya Nyamitali yatinze muri studio igihe kigera ku myaka 7 yose, ngo ni uko yagiye aburana na Producer wayikoragaho ariwe Nitunga Aaron […]Irambuye
Nk’uko yabidutangarije umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi ubu ari mu gihucu cya Uganda, aho yatumiwe n’abandi bahanzi batandukanye mu giterane cyo kuramya Imana kizamara iminsi ine, mu mugi wa Kampala. Urusengero World Mission Maranatha Church akaba arirwo rwateguye icyo giterane aho umushyitsi mukuru uzigisha ijambo ry’Imana ari John Gregory wo muri Uganda, afatanyije n’abandi bakozi b’Imana […]Irambuye
Umuhanzikazi w’umunyarwanda uzwi ku izina rya Kitty Joyce, aratangaza ko abahanzi nyarwanda bashobora no kuririmba mu ndimi z’amahanga ariko baririmba ku muco nyarwanda. Imwe mu mpamvu avuga ko indimi z’amahanga zikwiye gukoreshwa mu Rwanda, ni uko abahanzi bakwiye kwagura isoko rya muzika nyarwanda, bityo rero bikaba byatuma n’ibihugu bituranye n’u Rwanda birushaho kwiyumva mu bahanzi […]Irambuye