Digiqole ad

Abakinnyi bakomeye muri Cinema Jackie Appiah na Prince Osei bageze i Kigali

Abakinnyi ba sinema bakunzwe cyane muri Afurika Jackie Appiah na Prince David Osei bo muri Ghana bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata. Bavuga ko kimwe mu bibazanye ari ugushaka imikoranire myiza n’abayobozi n’abakinnyi ba sinema mu Rwanda.

Prince David Osei na Jackie Appiah basesekara mu Rwanda
Prince David Osei na Jackie Appiah bakigera mu Rwanda

Ahagana ku i saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00Pm), nibwo aba bakinnyi bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, bahise bajya kuri Minisiteri y’Umuco na Siporo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais muri iki kiganiro yavuze ko u Rwanda rushyigikiye iterambere kuri buri kintu, bityo nka Minisiteri ikaba isanga na sinema ari kimwe mu bintu bigomba kwitabwaho.

Andy Boyo umwe mu bayobozi ba sinema ‘Directors’ abakaba n’umukinnyi wo mu gihugu cya Nigeria waje aherekeje abo bakinnyi, yatangaje ko ubwo yazaga mu Rwanda hari filme yabonye zakinwe n’abanyarwanda zakabaye ziri ku rwego mpuzamahanga. Bityo asanga nibahuza imikoranire bizarushaho guteza sinema nyarwanda imbere.

Biteganyijwe ko ku kuri uyu wa kane tariki ya 1 Gicurasi 2014 aba bakinnyi bazajya muri Afurika y’Epfo aho bazaba bagiye kureba imwe muri filme bahakiniye bise ‘Off The Hook’.

Aba bakinnyi  bazagaruka mu Rwanda tariki 9 Gicurasi 2014  baje kwerekana filme bise ‘Off The Hook’ izerekanirwa mu nzu izwi nka ‘Century Cinema Kigali’.

Mitali Protais na Andy Boyo baganira uko Sinema yarushaho gutera imbere
Mitali Protais na Andy Boyo baganira uko Sinema yarushaho gutera imbere
Liane Mutaganzwa na Lauren Makuza bari muri icyo kiganiro
Liane Mutaganzwa na Lauren Makuza (ubanza iburyo) bari muri icyo kiganiro
Jackie Appiah yarebaga uko u Rwanda rusa n'abantu bari baje kubakira
Ku kibuga cy’indege Jackie Appiah yitegereza abantu bari baje kubakira
Prince David Osei hano yasuhuzaga abantu ku kibuga cy'i Ndege i Kanombe
Prince David Osei asuhuzaga abantu ku kibuga cy’i Ndege i Kanombe
Willy umwe mu bakinnyi ba sinema nyarwanda yari yaje kubakira
Willy (ufite igikombe mu ntoki) umwe mu bakinnyi ba sinema nyarwanda yari yaje kubakira
Irakoze Fidelite nawe yari ku Kibuga yaje kwakira abo bakinnyi
Irakoze Fidelite nawe ukina cinema yari ku Kibuga yaje kwakira abo bakinnyi
Hano bari bamaze kugera kuri Minisiteri y'Umuco na Siporo
Aha ni kuri Minisiteri y’Umuco na Siporo mu kiganiro n’abanyamakuru
Andy Boyo umuyobozi 'Director' akaba n'umukinnyi wo muri Nigeria
Andy Boyo umuyobozi ‘Director’ akaba n’umukinnyi wo muri Nigeria
Uyu ni umusore wari ucunze umutekano w'aba bakinnyi ba sinema
Umusore wari ucunze umutekano w’aba bakinnyi ba sinema

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bravo Joel nice story

  • AKWAABA ,,, WELCOME,,,,, MURAKAZA NEZA 

Comments are closed.

en_USEnglish