Digiqole ad

Jackie Appiah na Prince David Osei bagiye kuza mu Rwanda

Abakinnyi ba sinema bakunzwe cyane muri Afurika aribo Jackie Appiah uwo muri Ghana na Prince David Osei wo muri Nigeria, barateganya uruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo gushaka kumenyekanisha sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Prince David Osei na Jackie Appiah
Prince David Osei na Jackie Appiah

Binyuze muri Company yitwa A Plus Ltd ikora ibijyanye na sinema mu Rwanda, Nollywood Cinemas yo mu gihugu cya Nigeria igiye kurushaho kunoza imikoranire ku mpande zombi mu buryo bwo kumenyekanisha sinema nyarwanda mu mahanga.

Ubwo mu minsi ishize Andy Boyo umwe mu bayobozi ba sinema ‘Directors’ abakaba n’umukinnyi wo mu gihugu cya Nigeria yazaga mu Rwanda, yasezeranyije abakunzi ba sinema nyarwanda ndetse n’abakinnyi muri rusange ko agiye gufasha kumenyekanisha sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Uyu niwe uzanye aba bakinnyi ngo babe basura u Rwanda ndetse bamenye bimwe mu bice byiza bashobora kuzaza gukiniramo.

Umuyobozi wa A Plus Ltd, Mutaganzwa Liane wamenyekanye ku izina rya Michelle muri filme ya ‘Rwasa’, yatangaje ko ari igikorwa kidakwiye kuzapfira ubusa abayobozi ba sinema n’abakinnyi bo mu Rwanda.

Yabwiye Umuseke ati “Ni ishema kuba sinema yo mu Rwanda itangiye gusurwa n’abakinnyi bakomeye muri Afurika, nsanga rero ari umwanya ku bayobozi ba sinema bo mu Rwanda n’abakinnyi wo kunoza imiyoborer ndetse n’imikinire, bityo ejo n’ejo bundi u Rwanda ruzabone n’abakinnyi mpuzamahanga”.

Jackie Appiah umukinnyi ukunzwe cyane mu gihugu cya Ghana no muri Nigeria
Jackie Appiah Agyemang umaze kugaragara muri filimi 60 zitandukanye muri Africa, yibukwa cyane mu yitwa Virginity na Beyoncé-The President Daughter

Ku itariki ya 30 Mata 2014 nibwo aba bakinnyi bazagera mu Rwanda ahagana ku i saa kumi na 45’ (16h:45’) z’umugoroba, bakazava mu Rwanda ku itariki ya 1 Gicurasi 2014 berekeza muri Afurika y’Epfo.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 9 Gicurasi 2014 bazagaruka mu Rwanda baje kwerekana filme bise ‘Off The Hook’ izerekanirwa mu nzu izwi nka ‘Century Cinema Kigali’.

Prince David Osei umukinnyi wo mu gihugu cya Nigeria
Prince David Osei umukinnyi wo mu gihugu cya Nigeria

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish