Digiqole ad

PGGSS IV: Imibare yo gutoreraho abahanzi 10 yatangajwe

 Ku nshuro ya kane irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye, abahanzi bose uko ari 10 imibare bagomba gutorerwaho yashyizwe ahagaragara. Ni nyuma y’uko hari hashize igihe kigera ku mezi 2 abo bahanzi nta mubare bari bagatangarijwe wo gutorerwaho.

Aba nibo bahanzi 10 batoranyijwe mu bahanzi 15, ubu bakaba ari nabo buri wese afite amahirwe yo kwegukana irushanwa rya PGGSS IV
Aba nibo bahanzi 10 batoranyijwe mu bahanzi 15, ubu bakaba ari nabo buri wese afite amahirwe yo kwegukana irushanwa rya PGGSS IV

Ku itariki ya 13 werurwe 2014 nibwo hamenyekanye amazina y’abahanzi bagera kuri 15 bagombaga kuvamo abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya PGGSS IV, ntibyatinze tariki ya 15 Werurwe 2014 abo bahanzi bashyizwe ahagaragara uko ari 10.

Nyuma ya Roadshow ebyiri zimaze kuba, imibare yo gutoreraho abo bahanzi yashyizwe hanze, aho biteganyijwe ko gutora bizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2014 nyuma y’igitaramo kizabera i Huye.

Kuri iyi nshuro uburyo bwo gutora bukaba butandukanye cyane n’izindi PGGSS zabanjirije iyi, aho usanga abakemurampaka (Judges) bafite ubushobozi bungana na 80% bwo guhitamo umuhanzi uhiga abandi, noneho ugasanga abakunzi b’abahanzi bafite 20% y’amajwi bazatora.

Uko abahanzi bose 10 batomboye imibare bazatorerwaho mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV.

  1. Active
  2. Amag The Black
  3. Bruce Melodie
  4. Christopher
  5. Dream Boys
  6. Jay Polly
  7. Jules Sentore
  8. Senderi International Hit
  9. Teta Diana
  10. Young Grace

Guha amahirwe umuhanzi ukunda rero, ni ugukoresha imirongo ya telefoni yose haba MTN,TIGO na Airtel umubare w’umuhanzi ushaka ukohereza kuri 4343.

Urugero: Ujya ahandikirwa ubutumwa ‘sms’, ukandika izina ry’umuhanzi ‘Usher’, ukohereza kuri 4343. Bityo ukaba umuhaye amahirwe.

Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Muvuze ko ari ukwandika umubare w’umuhanzi, murangije ngo urugero: Usher. None se Usher ko ari izina ni umubare?

  • nonese, abarihanzebo turatora gute? nimutubwire

    • abari hanze se komwumva muri hanze urashakira iki ibibera mugihugu?

  • narumiwe, koko! nonese kubahanze bivugako umuntu atatora umukunziwe!?

  • Ese bijou uri muzima? Kubaka igihugu ntibireba abarimo imbere gusa nabandi batanga umusanzu.

Comments are closed.

en_USEnglish