Digiqole ad

“Kuba umuhanzi bitandukanye cyane no kuba umukinnyi wa football” – Uncle Austin

Tosh Luwano umuhanzi mu njyana ya Afrobeat akaba n’umunyamakuru uzwi muri muzika nka Uncle Austin, aratangaza ko kuba uri umuhanzi bitandukanye cyane no kuba waba umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Uncle Austin umuhanzi mu njyana ya Afrobeat
Uncle Austin umuhanzi mu njyana ya Afrobeat

Imwe mu mpamvu atangaza, ngo ni uko iyo ufite impano yo kuririmba koko udashakisha ntaho impano yawe ishobora kujya. Bitandukanye cyane nuko umukinnyi w’umupira w’amaguru iyo amaze igihe nta myitozo akora cyangwa adakina asubira inyuma mu mikinire ye.

Uncle Austin yari mu bahanzi bahabwaga amahirwe yo kwitabira amwe mu marushanwa abera mu Rwanda, ariko ntiyagaragaye muri ayo marushanwa nka Primus Guma Guma Super Star IV.

Austin yabwiye Umuseke ko gahunda afite ari ugukora muzika nk’impano, kugeza igihe isaha y’inzozi ze muri muzika izagerera.

Yagize ati “Hari benshi bagereranya abanyamuziki n’abakinnyi b’umupira w’amaguru, ariko mbona bihabanye cyane. Kuba ufite impano yo kuririmba uko byagenda kose ntaho ijya, bitandukanye rero no gukina umupira iyo udakora imyitozo ubuhanga buragabanuka.

Gahunda njye mfite ni ugukorana imbaraga muzika yanjye, bityo akaba ariyo mpamvu maze gukorana indirimbo n’itsinda rizwi nka ‘Two 4real’ twiseMuberarugo’. ‘Kera si Kera’ yakoranye naBen Kayiranga n’iyitwa Utamu yakoranye na  Bruce melodie”.

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mukumenyekanisha muzika nyarwanda ndetse n’injyana akora ariyo ya Afrobeat, mu ndirimbo nka ‘Ndagukunda nzapfa ejo, Nzakwizirikaho n’izindi nyinshi.

Umva indirimbo ‘Utamu‘ Austin yakoranye na Melodie.

 

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish