Kuri uyu wa kane Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yasuye urubyiruko 4307 ruri mu kigo ngorora muco ku kirwa cya i Wawa mu kiyaga cya Kivu arusaba ko igihe bazarangiriza amasomo bahabwa bagasubira mu ngo zabo bakwiye kuzaba abavugizi mu kwamagana ibiyobyabwenge. Miss Elsa yavuze ko urwo rubyiruko rukwiye kumenya agaciro karwo mu muryango […]Irambuye
Ruhumuriza James umwe mu bahanzi batakunze kugaragaza amarangamutima yabo mu rukundo. Amakuru agera ku Umuseke ni uko ngo ashobora gushaka umugore mu ibanga. Uyu muhanzi yagiye avugwaho gukundana n’abakobwa batandukanye barimo n’uwari washyizwe mu majwi ko bashobora ku rushinga witwa Elyce ariko akabitera utwatsi. Mu minsi ishize ubwo hashyirwaga hanze amafoto y’inzu ye yujuje iri […]Irambuye
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda 2017 arimo kugirira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba, yasuye ikigo cy’amashuri abanza cya Rusamaza cyigaho abana 11 afasha mu kwiga. Ni mu ruzinduko rw’iminsi irindwi afite muri iyo ntara ahanini rugamije kuvuza abantu basaga 200 barwaye indwara y’URUSHAZA bo mu turere dutandukanye. Abo […]Irambuye
Umuhanzi Antoine Mupenzi yatsinze Muhire William alias K8 Kavuyo mu rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge ikirego cy’uko uyu Kavuyo yakoresheje indirimbo « Igishakamba » ya Mupenzi kandi nta burenganzira abifitiye. Urukiko rwaciye uru rubanza mu 2015 rwanzura ko Kavuyo yishyura Mupenzi 6 050 000 Frw hateranyijwe indishyi zose yatsindiwe. Uyu muhanzi ariko ntiyabikoze none Mupenzi ngo ashbora no kwitabaza […]Irambuye
*Yaganiriye n’Umuseke yambaye imyenda yaguze 190 000 Frw, *Akunda kwambara amabara ya Pink, ubururu, umutuku n’umukara, *Ati « ‘quality’ ndusha abandi mu kuberwa, mfite ibituza, mfite ‘potential’ » *Ngo aremera akarya duke kugira ngo asagure ay’imyenda… Nzaramba Eric AKA Senderi International Hit muri muzika avuga ko ari we mu bahanzi wa mbere mu kwambara neza mu Rwanda […]Irambuye
*Amaze umwaka ayikora, ngo yaranayisengeye *Igaruka kuri Girinka, Mutuelle de santé, n’ibindi.. *Ati “ Nyimutuye nk’impano, nyimuhanye umutima mwiza, nizeye ko azayibona.” Iterambere mu bukungu, mu burezi, mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturageni ibyo Senderi aririmba mu ndirimbo nshya yise ‘Komeza utuyobore’ indirimbo ngo amaze umwaka akora ngo azayiture Perezida Paul Kagame amushimira. Muri iyi […]Irambuye
Muyoboke Alex wagiye abera umujyanama abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo itsinda rya Urban Boyz riherutse kwegukana PGGSS6, asanga umuziki w’u Rwanda hari icyo ukibura mu bawukora ngo urusheho kuba watera imbere ukanakomeza guteza imbere abawukora. Avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa muri Muzika nyarwanda ukaba umaze kugira icyo umarira abawukora barimo Abahanzi n’ababatunganyiriza indirimbo […]Irambuye
Nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko 53% y’abarwaye indwara z’amaso mu Rwanda bashobora kuvurwa bagakira, Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda 2017 yatangije icyumweru cyo kuvuza abafite uburwayi bw’Urushaza mu Karere ka Rubavu.Uyu munsi yavuje abagera kuri 40. Dr Major Kanyankore William uyobora ibitaro bya Gisenyi, avuga ko ubusanzwe ibi bitaro byigeze kugira umuganga wavuraga indwara y’ishyaza nyuma […]Irambuye
Kuri iki cyumweru habaye igikorwa cyo gutoranya abanyamideli bazamurika imideli mu gikorwa ngarukamwaka cyo kumurika imideri ‘Kigali Fashion Week’. Iri jonjora ryari ryitabiriwe n’abasore n’inkumi basaga 270 ryarangiye hatoranyijwemo 50. Iri murikamideli rya Kigali Fashion Week rigiye kuba ku nshuro yaryo ya karindwi rizaba kuva kuwa 25-27 Gicurasi. Daniel Ndayishimiye uri mu itsinda ry’abari gutegura iki gikorwa […]Irambuye
Morgan Freeman umukinnyi wa cinema w’Umunyamerika wamenyakanye cyane ku Isi uri mu Rwanda kuva mu minsi ibiri ishize uyu munsi kuva saa moya za mugitondo yari muri Pariki y’ibirunga asura ingagi. Umuseke wabashije kubona amafoto ya mbere y’uyu mugabo w’imyaka 80 y’amavuko ari gusura ingagi mu Birunga. Freeman wageze mu Rwanda kuwa 11 Gicurasi uruzinduko […]Irambuye