King James ashobora gushaka umugore mu ibanga
Ruhumuriza James umwe mu bahanzi batakunze kugaragaza amarangamutima yabo mu rukundo. Amakuru agera ku Umuseke ni uko ngo ashobora gushaka umugore mu ibanga.
Uyu muhanzi yagiye avugwaho gukundana n’abakobwa batandukanye barimo n’uwari washyizwe mu majwi ko bashobora ku rushinga witwa Elyce ariko akabitera utwatsi.
Mu minsi ishize ubwo hashyirwaga hanze amafoto y’inzu ye yujuje iri ku Ruyenzi nawe akaza kubyemeza ko ari iye koko, ubu noneho igikorwa gikurikiye ngo ni ugushaka umugore.
King James yabwiye CityRadio ko urukundo rwagiye ruvugwa hagati ye na Elyce atari ukuri, ko Elyce afite umukunzi we ahubwo akwiye kurekera kuvugwa cyane mu itangazamakuru.
Abajijwe gahunda afite mu minsi iri imbere ku buzima bwe, yavuze ko mu gihe cya vuba ariko nawe atazi neza ashobora gushaka umugore.
Amakuruagera k’Umuseke ariko ni uko King James yamaze kwerekana uwo mukobwa bazabana ariko utazwi mu itangazamakuru mu muryango we.
https://www.youtube.com/watch?v=3eigbZR10qQ
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
hh
king james yaradukinnye gusa njyer mbona uriya Elcy ariwe kuko nubwo yaba yarerekanye Bf we ari ukuyobya uburari kbsa. kki x atar yaramwerekanye mbere.Nimubona Elcy abaye umugore wa king james ntibizabatungure kbsa
Iyo muvuze ngo ashobora gushaka umugore mu Ibanga mbese ubwo biba bishatse kuvuga iki? Kereka niba azaterura naho ubundi ndumva ntabanga ryaba ririmo.
Title y’iyi nkuru ntaho ihuriye na content. Please try to be professional.
yamushaka yabyihorera its up to him
THIS IS — USELESS TO US IS THERE ANY ONE INTRESTED IN THIS FOR SHURE?NIBA HALI NICO ABAHA KUGIRANGO MWANDIKE SUCH NO SENSE PLZ WE ARE TIRED
Comments are closed.