Digiqole ad

Ni njye muhanzi wambara neza mu Rwanda- Senderi

 Ni njye muhanzi wambara neza mu Rwanda- Senderi

Avuga ko ari we muhanzi wa mbere wambare neza mu Rwanda

*Yaganiriye n’Umuseke yambaye imyenda  yaguze 190 000 Frw,
*Akunda kwambara amabara ya Pink, ubururu, umutuku n’umukara,
*Ati « ‘quality’ ndusha abandi mu kuberwa,  mfite ibituza, mfite ‘potential’ »
*Ngo aremera akarya duke kugira ngo asagure ay’imyenda…

Nzaramba Eric AKA Senderi International Hit muri muzika avuga ko ari we mu bahanzi wa mbere mu kwambara neza mu Rwanda kuko imyambarire ye agerageza kugaraza ubudasa kuri bagenzi be. Avuga ko agerageza kwigomwa bimwe mu mirire n’iminywere kugira ngo asagure amafaranga yo kugura imyenda. Ngo ni nawe uberwa kurusha bagenzi be, ati ” mfite ibituza, mfite potential.”

Avuga ko ari we muhanzi wa mbere wambare neza mu Rwanda
Avuga ko ari we muhanzi wa mbere wambare neza mu Rwanda

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, uyu muhanzi wemeza ko ari ufite abakunzi benshi mu Rwanda yemeza ko nta gushidikanya ko haramutse habaye amarushanwa y’imyambarire mu bahanzi ari we wakwegukana igikombe.

Umuseke: Wagira icyo utubwira ku myambarire yawe

Senderi : « Ni jye muhanzi wambara neza u Rwanda, full stop (akadomo/ bishatse kuvuga ko nta kubishidikanyaho). »

Umuseke : Ushingira kuki ?

Senderi : « Mu by’ukuri ndi umwe mu bahanzi bambara neza muri iki gihigu, ndemera nkarya ducye ariko nkagura imyenda ihenze kugira ngo ngaragare neza kandi ndaberwa. Mfite ‘quality’ ndusha abandi mu kuberwa ,  mfite ibituza, mfite ‘potential’ »

Umuseke: Tubwire igiciro cy’imyenda wambaye

Senderi: « Nk’uko nabivuze ubundi imyenda nambara iba ihenze cyane , inkweto nambaye y’umutuku iri mu bwoko bwa Timber nayiguze 50 000 Frw, ipantalon nayo yampagaze 70 000 Frw, umupira nawuguze 40 000 Frw , ingofero nyigura 30 000 Frw (byose hamwe ni 190 000 Frw)»

Umuseke: Ni nde ugushakira imyenda ukorana amashusho y’indirimbo zawe?

Senderi : « Nta muntu wihariye unyambika ni njye ubwanjye wishakira imyenda, ndeba ibigezweho akaba aribyo nambara, akenshi nkunda kurebera kuba ‘star’ bo muri Nigeria, urebye nk’indirimbo yanjye ‘tekana’ uhita ubona ko ibirimo byinshi ariho bituruka.

Nashatse kuzana ikintu gishya kitari kimenyerewe mu Rwanda, nazanye uburyo bushya bwo  kwambara muri video, uburyo bushya  bwo guhagarara, uburyo bushya  bwo kuberwa muri rusange. »

Umuseke: Udushya ukunze kugaragaza muri PGGSS udukomora he ?

Senderi:   Muri guma guma ntabwo nambaraga buriya nashakaga kwizigamira kuko naravuga nti ni gute baguha miliyoni ariko ukayizigama,  ntuyitakaze mu myenda. 

Hari ubwo nazaga nambaye nk’abanyonzi cyangwa nkambara indi myenda yoroheje, akenshi nahitagamo kwambara kuriya kuko nifuzaga kuzigama amafaranga y’imyenda. »

Umuseke: ukunda kwambara ayahe mabara ?

Senderi : “ Nkunda kwambara ibara rya  pink, umukara, ubururu n’umutuku.  impamvu  yabyo ni uko  nakunze gutembera hanze cyane,  nkareba uko abasore baho baba bambaye ikindi narebye amarushanwa menshi  yo gutanga ibikombe, narebaga  ukuntu ababyitabira bambaye cyane ariya mabara navuze,  bikantera gukomeza kuyakunda.

Umuseke:Ukunda kwambara ikihe kirango (marque) ?

Senderi : “ Ubusanzwe nkunda Puma cyane, ubona ko ruriya ruganda rugerageza kuzana udushya mu bicuruzwa byabo nk’inkweto n’imyenda .”

Inkweto yaziguze 50 000 Frw
Inkweto yaziguze 50 000 Frw
Ipantalo ayigura 70 000 Frw
Ipantalo ayigura 70 000 Frw
Umupira yawuguze 30 000 Frw
Umupira yawuguze 30 000 Frw
Senderi International Hit avuga ko ari we muhanzi wa mbere mu kuberwa mu Rwanda
Senderi International Hit avuga ko ari we muhanzi wa mbere mu kuberwa mu Rwanda

Photos © E. Mugunga/Umuseke

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • buriya wakwambara byiza cg bihenze ni ikintu kimwe no kuberwa ni ikindi. rero Sendeli nagabanye kwishongora. njye nabonye ataberewe n ubwo yambaye ibihenze en plus iriya Timberland ye akwiye kuyibika imaze kuba ikinyusi.

  • kubaha Imana nibwo bwenge kandi kuva mubyaha niko kujijuka. gabanya kwishongora sebo.

  • Harya Senderi afite imyaka ingahe?

  • Ahaaaaa,arashaje

  • jye senderi mbona arwaye rwose ikamodoka kamusaziyeho none ngo yambara neza agakweto ka 50k niko avugako gahenze??? ahubwo urarwaye shaka cash ugure indimodoka ureke RAA

  • Imana niyo nkuru,gabanya umwirato

  • Senderi ateye ishozi!!!! Ibi bikweto bibi n’iki gipira kimeze nk’igikoropesho ukongeraho ipantalo yo mu ibaro koko!!! Azajye i Gacuriro arebe abana bambara neza!

  • Muzajya mukomeza mutuke senderi kandi we ibi abikora nkurwenya murambabaje hahahahaha
    Iyi niyo bita show biz ntimukajye mutukana ikindi buri wese muri twe yakabaye areba ibye kugira ngo birusheho kuba byiza aterimbere. Murakoze

  • umuntu tugira nabonye utaberwa ni senderi kuko yambara giturage timba aho isi igeze ba 50cent bazambaraga 1980 na ba 2pac nonengo uraberwa nakugira inama yo kwigira kuri king gems abandi bari kugaragaza amazi meza baguze wowe ngo timba abandi barakora ubukwe buhenze bakagenda mumodoka nziziza wowe ngo timba uri mecanik ntuzi kubyina ubona abaguseka ngo baragushima cyakora nurukwavu ruzi kwiruka ngushimirako uririmba gahunda za leta ariko kwambara wapi.

    umva nkwibwirire wowe muzehe wabazehe va mumagambo ukore u Rwanda turi ku muvuduko witerambere urarangara baragusiga ese buriya kwa king gems waparikayo kiriya gifaru cyawe?

  • Hhhhh senderi ni hatari mwe ntimuzi ibye ubwo se iyo atabeshya ko yambara neza yari kwitabwaho gute ngo mumuvuge,gusa azige no guhanagura cg gufura iyo timber ye murebe umweru wayo wabaye shocolat garagara neza nyine!!!!ikindi ninde wamushyize kumwanya wa mbere ko ntamarushanwa yabaye Sendere azi kumenya ko yari yibagiranye agakangura abantu.mumubwire ashake umufasha wana yegeranye bariya bana bakeneye impumuro ya kibyeyi naho ibyo kwambara neza ntabwo bisaba kwambara ibihenze hhhhh

  • Uyu musaza akwiye gufatwa akajyanwa indera kungufu. Mbega gusaza nabi weeee ?

  • Muzi kuvunywa n’ubusa gusa,mwagiye mumenya ibyanyu ubwo rero amagambo yabashizemo ngo muratuka Senderi aho ari yiturije hhhhh ahubwo nimwe mukwiye kujya indera kuko utuka utamutuka aba yituka nimwe basazi kbsa, Senderi courage rata komeza wiyambarire neza

  • ABA VUGA SENDERI SE MUZAGEZA RYARI ICYO MUKUNDIRA NIKIMWE NUKO ATIYEMERA CG NGO YIRATE NAHO IBYO YAVUZE BYO KWAMBARA NEZA NUGUSHYENGA KANDI NIBYIZA MUKUGANIRA KUBANYARWANDA. NUKO ATARABAHA KU MIHITI!!!!! MUZAMUMBARIZE KO IMIHITI AYIZI. ARIKO AGABANYE KURYA UTUBENZI MAZE ASHAKE UMUGORE ATAZASAZA NKABA MAKO NI KOSHWA

Comments are closed.

en_USEnglish