Rutsiro: Miss Rwanda yasuye urubyiruko rw’i Wawa
Kuri uyu wa kane Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yasuye urubyiruko 4307 ruri mu kigo ngorora muco ku kirwa cya i Wawa mu kiyaga cya Kivu arusaba ko igihe bazarangiriza amasomo bahabwa bagasubira mu ngo zabo bakwiye kuzaba abavugizi mu kwamagana ibiyobyabwenge.
Miss Elsa yavuze ko urwo rubyiruko rukwiye kumenya agaciro karwo mu muryango nyarwanda aho kumva ko bagizwe incibwe. Igihugu kibatezeho imbaraga z’ejo hazaza.
“Aha siho ubuzima bwanyu mukwiye kumva bwarangiriye. Ahubwo ni umwanya wo kwitekerezaho mu gahitamo igikwiye nk’urubyiruko kandi mbaraga rw’u Rwanda”– Miss Elsa.
Niyongabo Nicolas umuhuzabikorwa w’ikigo cya i Wawa, yavuze ko mu minsi umunani bamaze kwakira abandi bana bagera ku 1907.
Ibi bikaba bigaragaza umusanzu w’ababyeyi mu kurwanya ibiyobyabwenge urimo kugenda ufata indi ntera ishimishije.
Ndayisaba Janvier umunyeshuri uhagarariye abandi mu itsinda ry’abadozi, yashimiye leta yagize igitekerezo cyo gushyiraho icyo kigo. Gusa anasaba ko mu gihe barangije amasomo yabo bakwiye kwitabwaho ku isoko ry’umurimo.
Mm Odette Nyiramongi uyobora Hotel Paradis Marahide wari waherekeje Miss Elsa muri icyo gikorwa, yahaye inka ebyiri urwo rubyiruko ndetse arusaba ko izo nka zikwiye kuba ikimenyetso kibereka ko u Rwanda rukeneye imbaraga zarwo.
Ni mu ruzinduko rw’icyumweru nyampinga w’u Rwanda amaze mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba rwari rugamije kuvuza abantu basaga 200 indwara y’Urushaza bo mu turere dutandukanye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW/Gisenyi
3 Comments
nono uyu ko ari kwigana wawundi miss 2016. uyu 2017 nazane ibye bishyasha yekuja gusura aho uwa 2016 yasuye.
NI GISURO NGARUKA MWAKA EBANA!!!
KO NTQBONQMO SE P FLA
Comments are closed.