K8 Kavuyo ntarishyura uwamutsinze mu rukiko, ngo azamurega mu nkiko za USA
Umuhanzi Antoine Mupenzi yatsinze Muhire William alias K8 Kavuyo mu rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge ikirego cy’uko uyu Kavuyo yakoresheje indirimbo « Igishakamba » ya Mupenzi kandi nta burenganzira abifitiye. Urukiko rwaciye uru rubanza mu 2015 rwanzura ko Kavuyo yishyura Mupenzi 6 050 000 Frw hateranyijwe indishyi zose yatsindiwe. Uyu muhanzi ariko ntiyabikoze none Mupenzi ngo ashbora no kwitabaza inkiko z’aho uyu muhanzi aba muri Amerika.
Mupenzi Antoine uririmba indirimbo gakondo yari yareze K8 Kavuyo gukoresha indirimbo ye « Igishakamba » akora indirimbo ye « Acapella » yasohoye mu 2014.
Mu iburanisha, Mupenzi Antoine yasabaga indishyi za miliyoni 38 harimo indishyi zo gukoresha igihangano cye binyuranije n’amategeko, indishyi z’igihembo cy’Avocat , igarama, igihembo cy’umuhesha w’inkiko n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.
Aha ngo yari ashingiye ku kuba itegeko riteganya ko indishyi zo gukoresha igihangano cy’undi mu buryo bunyuranije n’amategeko zingana na 30.000.000 frw
Mu kwezi kwa mbere 2015 Urukiko rwaje kwanzura ko K8 Kavuyo atsinzwe rutegeka ko yishyura Mupenzi Antoine miliyoni esheshatu n’ibihumbi mirongo itanu.
Rwanzuye kandi ko ibihangano byose bya MUHIRE William alias K8 KAVUYO bikoreshamo indirimbo“ Igishakamba” biteshejwe agaciro kandi bigomba kuvanwa ku isoko ry’ibihangano n’ahandi hose bigaragara ndetse binumvwa, kuri Radiyo zikorera mu Rwanda no mu Mahanga, Tereviziyo, Imbuga nkoranyambaga, muri za Telephone n’ahandi hose zishobora kumvwa cyangwa kurebwa.
Ariko Kavuyo, utari uhagarariwe mu rubanza, ntiyashyize mu bikorwa uyu mwanzuro w’urukuko.
Mupenzi avuga ko yarategereje agaheba igihe kikaba gishize ari kinini, avuga ko igihangano cy’umuhanzi kigira ubudahangarwa kandi kitagira umupaka ko azashaka uko yifashisha n’inkiko z’aho Kavuyo aba muri Amerika akamuregayo.
Mupenzi avuga ko mu buryo bubabaje kuko batanabivuganyeho, K8 Kavuyo yafashe ijwi rye aririmba iyi ndirimbo « Igishakamba » akaritangiza mu ndirimbo ye « Acapella ».
Ati «Kubona umuntu afata ijwi ryanjye atanzi akarishyira mu ndirimbo ye akayishyira hanze igacurangwa ni ikintu kibabaje, ni agasuzuguro karenze rwose.
Kubona murega tukaburana nkamutsinda nkamwoherereza imyanzuro y’urubanza yewe ntanajurire none imyaka ibiri ikaba ishize atanyishyuye .»
Mupenzi avuga ko atazi Kayuvo, ngo ntibarabonana na rimwe amubona ku mashusho gusa.
Ati « Ariko ngomba kwishyuza uburenganzira bwanjye kuko mu gihe umuntu avogereye igihangano cyawe nta burenganzira wamuhaye ugomba kubikurikirana. Kandi sinzacika intege. »
Mupenzi avuga ko kuba iyi ndirimbo yarahagaritswe n’Urukiko ariko igakomeza gucurangwa nabyo ngo azageraho abisabire indishyi kuko ngo atakomeza guceceka.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE .RW
4 Comments
Ahubwo njyewe ndumva ibyo rurahagije niba igicurangwa bikwiye no kuregerwa gusuzugura urukiko nkicyaha kiri pénal ubundi bagasaba USA kumwohereza agafungwa? Kandi nubwo icyaha ari gatozi ariko uwo muhungu afite maman we wari minisitiri namugire inama barangize ikibazo nka famille bireke guteza rwaserera ubwo mukanya harabaza guhindura inkuru kuri FPR na kagame
nari nziko ari amajwi yishakiye kumbe yanafashe ijwi arariterura copy paste?? ukuntu se sha yarishyize mu ndirimbo atumura ibitabi ukagirango igishakamba hari aho gifitanye isano no gutumura ibitabi????????
Uyu leta yombye gusaba USA ikamwohereza nkuko bohereje Dr Munyakazi akaza kwitaba ubutabera bwo mu Rwanda, ibindi ngo ariga benshi niko babeshya kandi bibereye munzagwa za buri munsi.Kandi niba koko maman we yari ministre noneho birushijeho gutera agahinda.
Mama we se urumva ahuriyehe n’urwo rubanza ko umuhungu we yakoze icyaha ku giti cye kandi akaba yarakiregewe.Akanatsindwa. Umuryango we ushobora kugira icyo wakora ariko nta tegeko riwufata. Icyaha ni gatozi.
Comments are closed.