Senderi International Hit umuhanzi w’udushya twinshi muri muzika nyarwanda avuga ko afite impungenge zikomeye ku bahanzi bazitabira Itorero ribateganyijwe mu mpera z’uku kwezi. Abivuga abishingiye ku mibereho ngo asanzwe azi y’aba bahanzi. Ku wa 25 Kanama 2015 nibwo hateganyijwe gutangira Itorero ry’igihugu ryagenewe abahanzi gusa. Rizamara iminsi irindwi risozwe kuwa 02 Nzeri 2015. N’ubwo benshi mu bahanzi biteganyijwe […]Irambuye
Producer David usanzwe akorera mu nzu itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda izwi nka ‘Future Records’ ndetse na Mc Anita Pendo, baraca amarenga yo kuba bashobora gusubirana nyuma y’igihe batandukanye. Hashize hafi umwaka umwe n’amezi iyi couple itandukanye. Nubwo batandukanye nta n’umwe ushinja undi icyaha cyangwa kuba yarabaye nyirabayazana mu gutandukana kwabo. Basa n’abatandukanye neza babyumvikanyeho. Kuva […]Irambuye
Bivugwa ko muri muzika nyarwanda Abakobwa barimo ari mbarwa kubera ko ababigerageje ngo basabwa ruswa y’igitsina bagacika intege impano zabo zikazima. Knowless we siko abibona. Avuga ko ruswa y’igitsina isabwa umuntu bitewe n’uko yaje cyangwa uko yifashe. Butera Knowless niwe muhanzi mu b’igitsina gore ubu uri kuri ‘top’ mu Rwanda, yazamutse asanga abandi nka Miss Jojo, […]Irambuye
Ku nshuro ya gatanu mu Rwanda habereye iserukiramuco rya Kigali Up Music Festival ryitabirwa n’abahanzi bo mu Karere u Rwanda rurimo, ahandi muri Africa ndetse no ku Isi yose, bamwe mu bahanzi nyarwanda ntibishimiye imitegurire y’iyi festival bavuga ko ubutaha bidahindutse batazanayitabira. Iri serukiramuco ngaruka mwaka rifite intego yo guteza imbere Umuco Nyarwanda no guhesha […]Irambuye
Munyangango Audace umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda mu ndirimbo gakondo ku izina rya Auddy Kelly, ngo nta muhanzi n’umwe yagira inama yo kuba yakwiga muri Kaminuza ya CBE ‘College of Business and Economics’ yahoze ari CFB. Imwe mu mpamvu avuga ngo ni uburyo muri iyi Kaminuza bisaba kuba wajya kuyigamo nta kindi […]Irambuye
Umuhanzi, umuririmbyi akaba n’umukinnyi w’amakinamico Bisangwa Nganji Benjamin benshi bazi nka Ben Nganji, agiye gukora igitaramo yise INKIRIGITO CONCERT we avuga ko ari icy’amateka kuko ngo gikubiyemo umusaruro w’ibyo amaze kugeraho mu buhanzi mu myaka 8 amaze atangiye guteza imbere inganzo ye. Muri 2007 nibwo yinjiye muri muzika atangira kumenyekana cyane kubera ubutumwa yanyuzaga mu […]Irambuye
Abahanzi barimo Social Mula, Gisa Cy’Inganzo na Kid Gaju ni bamwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo. Nyuma yo guhurizwa hamwe bagakorana indirimbo, ubu bari mu mushinga y’imikoranire hagati yabo. Ubusanzwe buri muhanzi akora muzika ku giti cye. Kuri iyi nshuro biravugwa ko aba bahanzi bose bashobora gukomeza gushyira hamwe bakaba bakora itsinda rihoraho. […]Irambuye
Salama wowe! NiKwakundi! Ibaze nawe!!…Imvugo ziri gukoreshwa cyane n’urubyiruko mu Rwanda kubera umusore kugeza ubu ugibwaho impaka nyuma y’uko hagaragaye uwaje uvuga ko ari we Babou G. Nyacyonga abakoranye na Babou G umunsi yahabonetse bahakaniye Umuseke ko uwo bereba mu itangazamakuru atari we bakoranye. Ku kinyamakuru Igihe.com bazaniwe umusore witwa Emmanuel Nsabimana azanywe n’uwitwa Nickson Mihigo […]Irambuye
DJ Theo azwi cyane mu gutunganya muzika mu Rwanda, yari amaze igihe akorana na Alex Muyoboke muri ‘music label’ yitwa Decent Entertainment ya Muyoboke, gusa ubu Theo avuga ko yamaze gutandukana na Muyoboke ndetse yashinze Label ye nawe itunganya muzika. DJ Theo yahose afite studio yitwa Bridge Record ayivamo ajya gukorana na Alex Muyoboke usanzwe […]Irambuye
Uyu mwana w’amezi abiri gusa se yamushyize ahagera bose kuri Instagram mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo atewe n’imfura ye yise Itahiwacu Britta. Uyu muhanzi ariko undi mukobwa mu minsi ishize yamushinje ko atwite inda y’imvutsi ariko ngo adashaka kuyemera. Bruce Melodie yabwiye Umuseke ko umukobwa we agiye kuzuza amezi abiri ibintu ngo yumva bimushimishije bikomeye. […]Irambuye