Digiqole ad

Senderi ngo afite amatsiko n’impungenge ku Itorero ry’abahanzi rigiye kuba

 Senderi ngo afite amatsiko n’impungenge ku Itorero ry’abahanzi rigiye kuba

Eric Senderi umuhanzi w’udushya we avuga ko ingando nk’izi azimenyereye

Senderi International Hit umuhanzi w’udushya twinshi muri muzika nyarwanda  avuga ko afite impungenge zikomeye ku bahanzi bazitabira Itorero ribateganyijwe mu mpera z’uku kwezi. Abivuga abishingiye ku mibereho ngo asanzwe azi y’aba bahanzi.

Eric Senderi umuhanzi w'udushya we avuga ko ingando nk'izi azimenyereye
Eric Senderi umuhanzi w’udushya we avuga ko ingando nk’izi azimenyereye

Ku wa 25 Kanama 2015 nibwo hateganyijwe gutangira Itorero ry’igihugu ryagenewe abahanzi gusa. Rizamara iminsi irindwi risozwe kuwa 02 Nzeri 2015.

N’ubwo benshi mu bahanzi biteganyijwe ko bagomba kuzaryitabira, Senderi asanga hari abo bizagora cyane ugereranyije n’ubuzima bari basanzwe bamenyereye kwiberamo.

Senderi yabwiye Umuseke ko benshi mu bahanzi bari basanzwe bamenyereye gusohoka mu masaha y’ijoro bashobora kuzagorwa cyane no kumenyera ubuzima butandukanye cyane n’ubwo barimo.

Yagize ati “Mfite impungenge ku bahanzi batigeze bahura n’ingando iyo ariyo yose. Kuko iyo mbitekereje njye biransetsa kuzareba bamwe mu bahanzi ntavuga bari mu itorero.

Abahanzi benshi bamenyereye kubyuka nijoro akaba aribwo bajya ahagaragara ari nabwo batangira ibikorwa byabo. Ubuse urambwira ngo azihanganira ko bwira ategeze i Nyamirambo kunywa agacyayi?”

Senderi avuga ko bitazorohera abazaza kwigisha abahanzi. Senderi aseka ati “Ariko ubundi ko ndi Inkeragutabara bazampaye uburenganzira nkaba arijye ubigisha ko mbazi neza?

Julienne Uwacu, Minisitiri ufite umuco mu nshingano yabwiye Umuseke ko iryo torero rizitabirwa n’abanhanzi b’ingeri zitandukanye atari abaririmbyi gusa.

Iri torero ry’abahanzi rizabera i Nkumba mu Karere ka Burera mu Amajyaruguru mu kigo gikunze kuberamo ingando zitandukanye ku rwego rw’igihugu.

Mu minsi yashize yari yarateretse za 'Suna'
Mu minsi yashize yari yarateretse za ‘Suna’
Iyo bibaye ngombwa mu irushanwa n'amahembe arayambara
Iyo bibaye ngombwa mu irushanwa n’amahembe arayambara

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Hit ni Hit mujye mumureka ararenze .nkunda ukuntu avugisha ukuriii uzabayobore bokavunumuheto

  • bazabishobora ubuzima bwose bagomba kubumenyera

  • senderituramwemeraa.

  • Ariko narumiwe uyu Munyamakuru ubu yashyizeho iyi photo ya Senderi Hit yikoreye amahembe rero ngo yerekane ko atazi ibyarimo Hit hhhhhhhhhhh cg ngo abafana tumwange .Ntibishoboka Tuff Hit turamwemera ahorana udushya niyo mpamvu tutazamuvaho

  • bazabikora

  • Ministeri nibashirireho ubuyobozi bwabo biyobore n’ubundi nutugabo twirwanyeho mutatuvangira. ntanicyo mubafasha ngo keretse bishize hamwe none wovanga amasaka nibiyshimbo n’amasakaramentu? wobavanga hip hop no guca imigara wovanga afrobeat ni ningiri hhhhhhhhh.Nanje mfise impungenge nkiza Hit

Comments are closed.

en_USEnglish