Digiqole ad

Bruce Melodie anezerewe cyane n’umukobwa we w’imfura

 Bruce Melodie anezerewe cyane n’umukobwa we w’imfura

Bruce Melodie avuga ko ubu agiye kwita cyane ku mwana we

Uyu mwana w’amezi abiri gusa se yamushyize ahagera bose kuri Instagram mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo atewe n’imfura ye yise Itahiwacu Britta. Uyu muhanzi ariko undi mukobwa mu minsi ishize yamushinje ko atwite inda y’imvutsi ariko ngo adashaka kuyemera.

Yanditse avuga ko umukobwa we azamukorera byose umubyeyi akorera umwana
Yanditse avuga ko umukobwa we azamukorera byose umubyeyi akorera umwana

Bruce Melodie yabwiye Umuseke ko umukobwa we agiye kuzuza amezi abiri ibintu ngo yumva bimushimishije bikomeye.

Uyu muhanzi uri mu irushanwa rya PGGSS V avuga ko ari mu byishimo kandi byo kuba aherutse gutsinda urubanza yaregwagamo n’umuyobozi wa Super Level (inzu itunganya muzika).

Ati “Muri miliyoni 18 naregwaga urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo rwategetse ko nishyura 1,5 gusa. Road show (PGGSS V) zararangiye ibyo bibazo nabyo byarakemutse ubu igikurikiye ni ukwita ku mukobwa wanjye ugiye kuzuza amezi abiri.”

Gusa kugeza ubu nta bwumvikane burabaho hagati ya Bruce Melodie n’umukobwa uvuga ko yamuteye inda.

Bruce Melodie avuga ko ubu agiye kwita cyane ku mwana we
Bruce Melodie avuga ko ubu agiye kwita cyane ku mwana we

Iras Jalas
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Banza rero wumvikane na nyina wu mukobwa wawe nibwo uzaba ukoze byiza ku mwana wawe ataribyo azahogozwa nuzashaka nyina.
    Nyarutsa nawe ube umugabo sha

Comments are closed.

en_USEnglish