Digiqole ad

DJ Theo yatandukanye na Muyoboke yishingira iye ‘Label’

 DJ Theo yatandukanye na Muyoboke yishingira iye ‘Label’

DJ Theo uzwi cyane muri muzika mu Rwanda

DJ Theo azwi cyane mu gutunganya muzika mu Rwanda, yari amaze igihe akorana na Alex Muyoboke muri ‘music label’ yitwa Decent Entertainment ya Muyoboke, gusa ubu Theo avuga ko yamaze gutandukana na Muyoboke ndetse yashinze Label ye nawe itunganya muzika.

DJ Theo uzwi cyane muri muzika mu Rwanda
DJ Theo uzwi cyane muri muzika mu Rwanda

DJ Theo yahose afite studio yitwa Bridge Record ayivamo ajya gukorana na Alex Muyoboke usanzwe uzwi cyane muri business ya muzika mu Rwanda.

Theo Twahirwa uzwi cyane nka DJ Theo yabwiye Umuseke ko ntacyo yapfuye na Muyoboke ahubwo yiyemeje nawe kujya kwikorera agashinga Label yise Real Entertainment Ltd

DJ Theo na Decent Entertainment nibo baherutse gutegura igitaramo cy’umunyarwenya Anne Kansiime kiri mu byagenze neza uyu mwaka.

Avuga ko yatangije Label ye yitwa gutya
Avuga ko yatangije Label ye yitwa gutya

Iras Jalas
UM– USEKE.RW

en_USEnglish