Uyu muhanzi w’umurasta ukorera muzika mu Busuwisi yabwiye Umuseke ko abona hari ikibazo gikomeye cy’imitegurire y’ibitaramo mu Rwanda ndetse ko bituma umuziki nyarwanda muri rusange udatera imbere uko bikwiye. Ibi yabihereye ku buryo muri week end ishize muri Kigali Up Festival yavanywe kuri ‘scene’ ishize kubera igihe gito yari yahawe ngo aririmbe ariko nacyo nticyubahirizwe. […]Irambuye
Mugisha Gissa Benjamin niyo mazina ye. Yamenyekanye muri muzika ku izina rya The Ben. Yasabye abantu biyitirira amazina ye kuri facebook ko bakwiye kubireka kubera ko batera urujijo ku bafana be. Abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook mu magambo yuzuye akababaro aterwa n’abiyitirira amazina ye kuri facebook bigatuma abafana be baganira nabo bazi ko ariwe […]Irambuye
Sandra Teta amajoro atanu ashize ayamaze afungiye kuri station ya Police ya Muhima, mu kanya gashize ku gasusuruko ko kuri uyu wa mbere nibwo arekuwe nyuma y’ubwumvikane bwe n’umucuruzi wamuregaga kumuha sheki itazigamiye. Sandra Teta wamenyakanye cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012 ndetse no muri Miss SFB (CEB ubu) aho yabaye igisonga cya mbere, […]Irambuye
Itsinda ry’abahanzi bo muri Kenya rimaze kwamamara cyane mu Karere ndetse no muri Afurika rizwi nka Souti Sol, ryatanze amadolari 1000 $ ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Abasore gabera kuri bane barimo, Polycarp Otieno, Willis Chimano, Delvin Mudigi na Bien-Aimé Baraza nibo bagize iryo tsinda. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, […]Irambuye
Ku myaka 22 gusa uyu mukobwa wa Whitney Houston yitabye Imana mu ijoro ryakeye, kimwe na nyina azize ingaruka ziva ku biyobyabwenge. Yashizemo umwuka kuri iki cyumweru nk’uko byemejwe n’itangazo ry’abo mu muryango we. Uyu mukobwa yaguye ahitwa Peachtree Christian Hospice muri Leta ya Georgia. Iri tangazo riti “Yapfuye ari kumwe n’abo mu muryango we, […]Irambuye
Ku wa 26 Nyakanga 2015 nibwo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba habereye igitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu. Kugeza ubu mu bitaramo byose bisaga 15 bimaze kuba, nta muhanzi n’umwe ushobora kuba wavuga ko ariwe uzegukana iri rushanwa bitewe nuko bose banganya amahirwe kugeza ubu. […]Irambuye
Ku biro by’Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro kuri iki gicamunsi niho Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman na Nadia Gasaro wabaye Miss Mount Kenya 2015 basezeranye imbere y’amategeko ya Republika y’u Rwanda kubana nk’umugabo n’umugore. Uyu muhanzi n’uyu nyampinga bageni basezeranye ivanga mutungo risesuye no kuzabana akaramata nk’uko babyiyemereye. Asnah Umumararungu wahoze ari […]Irambuye
Abinyujije kuri ‘page’ ya Instagram ye umuhanzi Riderman yagaragaje ifoto ari kumwe na Agasaro Nadia Fariq ugiye kuba umugore we iherekezwa n’amagambo akomeye yo gusezera urungano kuko agiye kumurongora byemewe n’amategeko n’imiryango. Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2015 nibwo Riderman aza gusaba uyu mukobwa iwabo ku Kicukiro no gusezerana imbere y’amategeko ku murenge. Mu byo […]Irambuye
Urban Boys itsinda rimaze gukomera hano mu Rwanda, umwe mu bagize iri tsinda “Safi” avuga ko ibanga rituma bakorana imbaraga ubudasiba ari ukuzirikana aho bavuye bityo bakiha intego yo kugira aho bagera. Yabivugaga ahereye ku ifoto ye yo mu myaka 10 ishize. Ibi nibyo yabwiye Umuseke ubwo yavugaga ku ifoto ye yo mu mwaka wa […]Irambuye
Tuff- Gangs itsinda rigizwe na Bulldogg, Fireman, Green-P na Jay Polly, ryamenyekanye kuva mu 2008 ubwo bishyiraga hamwe binyuze kuri producer Mbabazi Isaac uzwi nka Lick-Lick, nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo noneho bagiye gusohora album yabo ya mbere. Iri tsinda ryakoze byinshi mu muziki nyuma riza gusa n’irisenyutse mu buryo bw’ibanga dore ko nubwo abarigize hari […]Irambuye