Digiqole ad

Ruswa y’igitsina uyisabwa bitewe n’uko waje – Knowless

 Ruswa y’igitsina uyisabwa bitewe n’uko waje – Knowless

Bivugwa ko muri muzika nyarwanda Abakobwa barimo ari mbarwa kubera ko ababigerageje ngo basabwa ruswa y’igitsina bagacika intege impano zabo zikazima. Knowless we siko abibona. Avuga ko ruswa y’igitsina isabwa umuntu bitewe n’uko yaje cyangwa uko yifashe.

Knowless avuga ko ruswa ishingiye ku gitsina yakwa n'umuntu bitewe nuko yaje. Photos/Plaisir Muzogeye/Umuseke
Knowless avuga ko ruswa ishingiye ku gitsina yakwa n’umuntu bitewe nuko yaje. Photos/Plaisir Muzogeye/Umuseke

Butera Knowless niwe muhanzi mu b’igitsina gore ubu uri kuri ‘top’ mu Rwanda, yazamutse asanga abandi nka Miss Jojo, Miss Channel, Liza Kamikazi basa n’abarembeera. Ubu niwe wamamaye cyane kandi ukunzwe kubarusha muri iyi minsi.

Mu kiganiro Kt Idols kuri KT Radio Knowless yavuze ko ruswa ishingiye ku gitsina atayibona nk’imbogamizi yatuma impano y’umuntu yatsikamirwa ntigaragare.

Yagize ati “Birashoboka cyane ko abana b’abakobwa benshi bakwa iyo ruswa ishingiye ku gitsina kugirango wenda bamenyekane muri muzika.

Ariko nanone burya biterwa nuko waje witwara cyangwa se impamvu uje muri muzika. Kuko ntitukirengagize ko uko wowe witwara cyangwa wifashe ariko rubanda cyangwa wa muntu mugiye guhura ariko ari bugufate.”

Knowless avuga ko abona mu bahanzi b’abakobwa harimo ibice bibiri; abaza bifuza kumenyekana cyane ariko nta mpano bafite ndetse n’abandi baba bafite impano ariko badafite aho bahera ngo bamenyekane.

Bariya bashaka kumenyakana cyane nubwo bwose baba nta mpano bafite Knowless avuga ko aba ari bo bashobora kwemera ibyo bamusabye byose kugira ngo agere ku ntego ye.

Ati “Naho ufite impano ntabwo yirirwa yiyandarika ngo abashe kumenyekana kuko byanze bikunze impano ntisaza ageraho akamenyekana kubera ibikorwa bye.”

Jodi Phibi ni umwe mu bahanzikazi bazwiho ubuhanga mu kuririmba live ndetse no kugira stage nziza. Yemera ko yatswe ruswa ishingiye ku gitsina gusa ntahe amahirwe uwo muntu wayimwatse atashatse kuvuga.

Yagize ati “Hari umuntu umwe usanzwe ategura ibitaramo bimwe na bimwe mu Rwanda. Yigeze kuza arambwira ngo hari gahunda amfitiye kandi irimo amafaranga nshatse rero twaba inshuti nkazagaragara mu bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo.

Nabanje kugirango wenda arimo gushaka kuntesha umutwe bisanzwe. Ariko byaje kugera ubwo ambwira ko tugomba kuryamana hanyuma akamfasha kumenyekanisha ibihangano byanjye”.

Mu minsi ishize Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wa Transparency Rwanda yatangarije Umuseke ko ruswa ishingiye ku gitsina ari kimwe na ruswa yindi isanzwe. Ko umuntu ayihanirwa nk’undi wese wakoze icyaha kijyanye na ruswa.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ngo ruswa yigitsina Ngo ninkaruswa yindi isanzwe? Kereka bafashe kungufu nahubundi umukobwa azaza iwawe yambaye impenure cg yambaye ubusa maze ajye kukurega Ngo wamwatse ruswa?

Comments are closed.

en_USEnglish