Digiqole ad

David na Anita baraca amarenga yo kuba basubirana

 David na Anita baraca amarenga yo kuba basubirana

Producer David na Anita Pendo imwe mu mafoto bataratandukana

Producer David usanzwe akorera mu nzu itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda izwi nka ‘Future Records’ ndetse na Mc Anita Pendo, baraca amarenga yo kuba bashobora gusubirana nyuma y’igihe batandukanye.

Producer David na Anita Pendo imwe mu mafoto bataratandukana
Producer David na Anita Pendo imwe mu mafoto bataratandukana

Hashize hafi  umwaka umwe n’amezi iyi couple itandukanye. Nubwo batandukanye nta n’umwe ushinja undi icyaha cyangwa kuba yarabaye nyirabayazana mu gutandukana kwabo. Basa n’abatandukanye neza babyumvikanyeho.

Kuva batana nta n’umwe aratangaza ko afite inshuti nshya bakundana. Akenshi mu bitaramo baba bari kumwe.

Producer David muri iyi week end yatangaje ko mu bantu bigeze ku muca mu maso cyangwa bakundanye nta n’umwe yagereranya na Anita Pendo.

Yagize ati “Mu bantu nzi maze gukorana nabo gahunda zijyanye n’akazi cyangwa se twakundanye, sinzi ko hari umuntu ushobora kuza ku mwanya wa mbere kurusha Anita.

Ni umwe mu bantu nzi bagira ishyaka, akunda akazi, ni wa muntu udashobora guhura n’ikibazo ngo ategereze ubufasha buri buturuke ahantu runaka.

Oyaaaa!!rimwe na rimwe najya nibaza niba narakundanye n’umukobwa cyangwa se ari umuhungu. Kuko hari byinshi njya mwibukiraho cyane”.

Nyuma y’aya magambo ya David asobanura ubwiza cyangwa se ubutwari bwa Anita, ku ruhande rwa Anita ngo nta kintu kinini afite yavuga kukuba ashobora gusubirana na David

Mu kiganiro na Umuseke, Anita Pendo yavuze ko gusubirana na David ntacyo afite yabitangazaho. Ahubwo ko nta muntu umenya ibiri imbere uretse Imana gusa.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Babuzwa niki s gusubirana ko #JoseLuisJimmyneze yamaze kwitaba Rurema, nababwira iki mbifurije amahirwe masa. Gusa Anita ntago azibagirwa Rooney

  • Mwagiye mureba inkundo zanyu mukareka izabandi, ubwo namwe ngo muba mwatanze amakuru afatika?ibyo ntabwo ari byo, mujye mureba ibibareba kandi bifite akamaro.
    Ikundo z’abandi murazishakaho iki?

  • Yego Jerome we abanyamakuru biki gihe niko bameze nakomeza kugaragaza ireme ry’uburiri. Izi nkuru bumva Acadia iki analysers.yewe bize amahoro atagira ubwenge

Comments are closed.

en_USEnglish