Adrien Niyonshuti we ntiyarangije n’irushanwa, Joanna Umurungi yasize umuntu umwe muri batanu bahatanaga mu koga 100m. Aba nibo ba mbere bahatanye ku ruhande rw’u Rwanda mu mikino Olympiques iri kubera muri Brazil, intego iba ari ukwegukana umudari. Adrien Niyonshuti wasiganwe ku magare muri Road Race aho birukaga 237Km amakuru avayo ni uko yabanje kugira ikibazo […]Irambuye
Isiganwa “Critérium de Rubavu” ribaye bwa mbere mu Rwanda, ryarangiye Nduwayo Eric bita Kudus abaye uwa mbere, gusa Hadi Janvier wahabwaga amahirwe yayoboye isiganwa aza gutobokesha bituma atarangiza isiganwa. Kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Kanama 2016, Benediction Club ifatanyije n’Akarere ka Rubavu, bateguye isiganwa ry’amagare rizenguruka inshuro nyinshi mu Mujyi umwe, ubwoko bw’amasiganwa bwitwa […]Irambuye
Imikino Olempiki yatangiye i Rio de Janeiro muri Brésil, abakinnyi barenga 11 000 barahatana mu mikino 28 itandukanye kugeza tariki 21/08/2016. Ku gicamunsi cya none Adrien Niyonshuti na Joanna Umurungi nibo ba mbere bari buhatane mu banyarwanda bariyo. Niyonshuti arasiganwa muri Road Race, uwa mbere aregukana umudari wa zahabu. Naho Joanna arasiganwa koga 100m style […]Irambuye
Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo mu Rwanda hatangire imikino ya gisirikare, Kanyankore Gilbert Yaounde utoza APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi azakoresha, batarimo Mwiseneza Djamal n’umuzamu Steven Ntaribi. Kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2016, kuri Stade ya Kigali APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’imihango yo gutangiza ku mugaragaro imikino ya […]Irambuye
U Rwanda rwakiriye ‘FIBA Africa Under-18 Championship’ rurangiriza ku mwanya wa gatanu (5). Umutoza Moïse Mutokambali abona uwo musaruro uhagije, kandi ashima cyane abakinnyi kuko bitanze uko bashoboye. Kuva tariki ya 22 kugeza 31 Nyakanga 2016, mu Rwnada haberaga igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball. Igikombe cyegukanywe na Angola itsinze Misiri ku mukino […]Irambuye
Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena yatanze raporo y’ibyo yabonye mu igenzura n’isesengura ry’iterambere mu mikino y’u Rwanda, muri iyi raporo, harimo ibibuga 752 bigiye kuvugururwa, na 54 bigiye kubakwa mu tugari. Tariki 26 Kamena 2016 nibwo komisiyo yo muri Sena y’u Rwanda yatumije abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino atandukanye, baganira ku mbogamizi […]Irambuye
Akarere ka Kirehe bwa mbere ubu gafite ikipe izakina shampionat y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ni nyuma y’umukino wo kwishyura urangiye mu kanya Etoile de l’Est ntibashe kwishyura ibitego bibiri yatsindiwe i Nyakarambi ku cyumweru gishize. Kirehe ihise ibona ticket yo kuzamuka. Umukino ubanza Kirehe FC yari yatsinze Etoile de l’Est ibitego bibiri ku […]Irambuye
Emery Bayisenge myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kujya gukina muri KAC Kenitra yo muri Maroc. Mu ijoro ryakeye nibwo Emery Bayisenge yavuye muri Kenya aho yari yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya gukorera muri Maroc. Nyuma y’igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN2016 yabereye mu Rwanda, nibwo […]Irambuye
Rayon sports yasinyishije imbanzirizamasezerano umukinnyi wo hagati wa Vital’O FC, Shasir Nahimana. Ariko nkuko amakuru agera ku Umuseke abyemeza, uyu musore ashobora kutagaruka mu Rwanda. Vital’O yemeza ko hari amakipe abiri yo mu Rwanda amushaka. Tariki 24 Nyakanga 2016, nibwo Rayon sports yumvikanye n’umurundi ukina hagati mu ikipe y’igihugu Intamba mu rugamba, Shasir Nahimana ukinira […]Irambuye
U Rwanda rwarangirije ku mwanya wa gatanu muri ‘FIBA Africa Under 18 Championship’ iherutse kubera mu Rwanda. Byahaye amahirwe abakinnyi batanu b’u Rwanda bitwaye neza kuko babonewe amashuri muri USA bazakomerezamo amasomo, bagakomeza no kwagura impano yabo yo gukina Basketball. Kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, nibwo hasojwe igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 […]Irambuye