Rwanda U18, barashimwa nubwo batageze ku ntego
U Rwanda rwakiriye ‘FIBA Africa Under-18 Championship’ rurangiriza ku mwanya wa gatanu (5). Umutoza Moïse Mutokambali abona uwo musaruro uhagije, kandi ashima cyane abakinnyi kuko bitanze uko bashoboye.
Kuva tariki ya 22 kugeza 31 Nyakanga 2016, mu Rwnada haberaga igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball. Igikombe cyegukanywe na Angola itsinze Misiri ku mukino wa nyuma.
Mbere y’iri rushanwa, abayobozi ba FERWABA n’abatoza b’ikipe y’igihugu bari bihaye intego yo kugera muri 1/2 cy’iri rushanwa. Iyi ntego u Rwanda ntirwayigezeho kuko abasore batozwaga na Moïse Mutokambali barangirije ku mwanya wa gatanu (5).
Uyu mutoza yabwiye Umuseke ko yababajwe no kutagera ku ntego, ariko ashimishwa n’uko abasore be bitwaye muri iri rushanwa.
Mutokambali yagize ati: “Nibyo koko ntitwaye igikombe nk’uko buri umwe yabyifuza. Ntitwanashoboye kugera muri bane ba mbere nkuko twari twabyiyemeje, ariko igikombe cya Afurika si irushanwa ryoroshye, ibihugu byarangije imbere yacu bimaze imyaka myinshi bategura Basket yo mu bana. Si igitangaza gutsindwa na Mali cyangwa na Tunisia,nkeka ko abasore banjye batanze byose bari bashoboye. Mu by’ukuri ndashimira aba bana kuko ndumva nta utarabonye impano yabo. Kandi duteguye igihe, twazagera kure kurushaho mu myaka iri imbere.”
Mu mikino itandatu (7) u Rwanda rwakinnye, rwatsinze imikino itanu; Gabon, Côte d’Ivoire (kabiri), Algeria, na DR Congo. Batsinzwe imikino ibiri, Mali na Tunisia.
Kwitwara neza kw’abasore b’u Rwanda byatumye abakinnyi batanu babona amashuri muri USA bazajya kwigamo banakina Basketball.
Abo ni; kapiteni wabo Nkusi Arnaud wigaga St Ignatius, Furaha Cadeau de Dieu wiga muri IPRC Kigali Secondary School, Kisa Kyeyune Enoch wiga muri Well Spring Academy, Shema Osborn wiga Lycee de Kigali na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wiga muri APE Rugunga.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW