Olympics: Adrien Niyonshuti na Umurungi Joanna byanze
Adrien Niyonshuti we ntiyarangije n’irushanwa, Joanna Umurungi yasize umuntu umwe muri batanu bahatanaga mu koga 100m. Aba nibo ba mbere bahatanye ku ruhande rw’u Rwanda mu mikino Olympiques iri kubera muri Brazil, intego iba ari ukwegukana umudari.
Adrien Niyonshuti wasiganwe ku magare muri Road Race aho birukaga 237Km amakuru avayo ni uko yabanje kugira ikibazo cy’igare, amaze guhabwa irindi akora impanuka bituma ava mu irushanwa habura 50Km.
Muri iki kiciro Van Avermaet (Belgique) yabaye uwa mbere akoresheje 6h10’05’’ yegukana umudari wa zahabu, akurikirwa na Fuglsang Jacob (Danemark) basa n’abahagereye rimwe nawe wakoresheje 6H10’05’’ yegukana umudari wa Feza.
Mu koga 100m (butterfly) mu majonjora harimo abakinnyi batanu, Joanna Umurungi yabaye uwa kane akoresheje 1’11’’92 bityo aviramo muri iki kiciro ntiyakomeza mu kisumbuye.
Gusa Joanna ntako atagize kuko ku bihe bye yagabanyijeho amasegonda abiri, asanzwe akoresha 1’13’14.
Muri iri tsinda uwaje kwegukana umudari ni Mardini YASRA wo mu ikipe y’impunzi, ije bwa mbere muri aya marushanwa, akoresheje 1’09’’21
Undi munyarwanda uzongera gukina vuba ni Eloi Imaniraguha uzasiganwa mu koga 50m (freestyle).
UM– USEKE.RW