Digiqole ad

Ibibuga 806 by’umupira w’amaguru bigiye kubakwa mu tugari

 Ibibuga 806 by’umupira w’amaguru bigiye kubakwa mu tugari

Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena yatanze raporo y’ibyo yabonye mu igenzura n’isesengura ry’iterambere mu mikino y’u Rwanda, muri iyi raporo, harimo ibibuga 752 bigiye kuvugururwa, na 54 bigiye kubakwa mu tugari.

Mu Rwanda hari ikibazo cy'ibibuga bikwiye by'umupira w'amaguru
Mu Rwanda hari ikibazo cy’ibibuga bikwiye by’umupira w’amaguru

Tariki 26 Kamena 2016 nibwo komisiyo yo muri Sena y’u Rwanda yatumije abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino atandukanye, baganira ku mbogamizi bahura nazo zituma imikino mu Rwanda idatera imbere uko bikwiye.

Mubyo abayobozi b’ama-federasiyo bahurijeho, harimo kutagira ibikorwaremezo byegereye abagenerwabikorwa, abaturage bo hirya no hino mu gihugu cyane cyane ku nzego zo hasi.

Uwari uhagarariye FERWAFA, umunyamabaganga w’agateganyo, Kagabo Rubega Patrick yavuze ko abana batagishobora gukina umupira w’amaguru kuko ahari ibibuga hirya no hino mu tugari, hahinzwe ubusitani, ahandi hubatswe amazu.

Kuri uyu wa gatatu tariki 3 Kanama 2016, iyo komisiyo yari yaganiriye n’amashyirahamwe y’imikino yagejeje raporo ku Nteko rusange ya Sena.

Gusa impungenge za FERWAFA ngo zigiye kubonerwa umuti nk’uko perezida w’iyi komisiyo, Seneteri Galican Niyongana yabivuze.

“Inzego z’ibanze zifatanyije n’inama kuru y’urubyiruko, batangiye guhanga ibibuga bishya by’umupira w’amaguru, no kuvugurura ibyari bisanzwe mu tugari 1 641 tw’u Rwanda.

Ibibuga by’umupira w’amaguru bishya bizubakwa muri uyu mwaka ni 54, naho ibizavugururwa ni 752, byose hamwe bikaba ibibuga bimeze neza 806.

Ibi bizafasha mu iterambere ry’uyu mukino, kandi abana bo hirya no hino mu gihugu bazongera gukina umupira w’amaguru bitabagoye. Birumvikana ko bizazamura impano nyinshi.”- Galican Niyongana

Iyi komisiyo yabwiye Inteko ya Sena ko indi mbogamizi ikomeye babonye mu iterambere ry’imikino mu Rwanda, ari imisoro ihanitse, 25% y’ibikoresho bya ‘sports’ bigurwa hanze y’u Rwanda.

Ibi kandi binatuma impano amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda abona ziturutse hanze y’u Rwanda, zibura uko zinjira mu gihugu kubera imisoro ihanitse.

Inteko ya Sena yasabye ko iki kibazo cyakurikiranwa, hakarebwa icyakorwa ngo iyi misoro igabanywe, nibiba ngombwa ikurweho.

Ikibazo cy'ibibuga nticyoroshye kuko nka Kirehe FC ubu yazamutse mu kiciro cya mbere ikinira kuri iki kibuga cy'i Nyakarambi
Ikibazo cy’ibibuga nticyoroshye kuko nka Kirehe FC ubu yazamutse mu kiciro cya mbere ikinira kuri iki kibuga cy’i Nyakarambi

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • iki gitekerezo ni kiza ahubwo nibyihutishwe ibibuga bivugururwe.

  • muribuka igihe IGIHUGU CYA AFRICA Y’EPFO CYAKIRAGA IGIKOMBE CY’ISI 2010, HUBATSWE IBIBUGA BY’IMIPIRA BIGEZWEHO, MU MIGI ITANDUKANYE, ARIKO UBU BIMWE BIRIMO KWANGIRIKA KUBERA NTA MAINTENANCE BIKORERWA KUKO IRAHENZE KANDI NTA MIKINO IHABERA NGO BYINJIZE AMAFARANGA. IBIBUGA BYO MU TUGARI MU RWANDA NIBYUBAKWA, ESE UTUGARI TUZASHOBORA KUBIBUNGABUNGA KANDI NTA BUDGET AKAGARI KAGIRA, NONE SE KO NTA MARUSHANWA AZAJYA AHABERA YISHYURWA AHO NTIBIZABA IBYIMYITOZO GUSA BIKAZANGIRIKA BITAGIRA UBIKORERA MAINTENANCE. THINK ABOUT THAT

    • Ntaho ibibuga bizubakwa mu kagari bihuriye n’ibyo ubigereranya nabyo byo muri South Africa. Maintainance y’ibibuga byakubakwa mu kagari yakorwa n’umuganda rusange cg se ayo ma teams akoresha ibyo bibuga akabikoraho umuganda.Niba koko ukora sport urabizi ko ikibazo cy’ibibuga gikomeye. Hari abakora sport ari uko bishyuye frw, sinkeka rero ko byabahenda kwita ku bibuga bubakiwe kurenza gukodesha ibyo bakoreraho. Naho ku bijyanye no guteza sport imbere, simpamya ko kubaka ibibuga bihagije. Hakenewe politike yo guteza imbere impano bahereye mu bana bato. Mu gihe nta support ihabwa abagira ubutwari bwo kuzamura impano z’abana, nta marushwanwa kuva ku rwego rw’amashuri abanza kuzamura, amarushanwa y’imirenge….. biragoye ko imikino yacu hari aho izagera. Iyo ubona nk’ikipe y’igihugu ya U18 ya basketball yarakinagamo abana baturuka mu bigo bitarenze 5 nabyo byo mu mujyi wa Kigali, wibaza niba mu ntara nta talents zihaba! Ese hari uburyo buhabwa abatoza n’abategura team yo kubona talents zirenze izo mu mujyi wa Kigali? Nonese bazababonera he nta marushanwa yabaye ngo abana bigaragaze? njyewe hari aho ngera ngasabira abategura amakipe aserukira igihugu! Minispoc yari ikwiye kubazwa ikibura ngo politiki ifatika y’imikino ishyirweho kandi ishyirwe mu bikorwa. Byanatanga umusanzu mu gusubiza bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko birimo ubushomeri n’ibiyobyabwenge.

Comments are closed.

en_USEnglish