Digiqole ad

Emery Bayisenge wasinye imyaka 3 muri Maroc, ngo Icyarabu kiramugora

 Emery Bayisenge wasinye imyaka 3 muri Maroc, ngo Icyarabu kiramugora

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Emery Bayisenge wakinaga muri APR FC, yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Kenitra Athletic Club yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc.

Emery Bayisenge yasinye imyaka itatu muri KAC Kenitra yo muri Maroc
Emery Bayisenge yasinye imyaka itatu muri KAC Kenitra yo muri Maroc

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka itatu azakinira Kenitra Athletic Club yo mu mujyi wa Kenitra mu majyaruguru ya Maroc.

Iyi kipe ikinira kuri Stade Municipal de Kénitra, yatangiye kwifuza abakinnyi b’Abanyarwanda; Sugira Ernest na Emery Bayisenge kuva muri Gashyantare uyu mwaka, bitewe n’uko bitwaye mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN2016 yabereye mu Rwanda.

Ntibyakunze ko bajyana bombi, kuko Association Sportive Vita Club y’i Kinshasa yaguze Sugira Ernest amafaranga menshi, aruta ayo KAC Kenitra yatangaga.

Umuseke uvugana na Emery Bayisenge, yatwemereje aya makuru, anatubwira ko ameze neza muri Maroc.

Emery Bayisenge yagize ati “Maze ibyumweru bibiri hano. Ni umujyi mwiza. Gusa, ikingora ni ururimi kuko hano abantu bose bavuga Icyarabu. Gusa, abatoza tuvugana mu Gifaransa, kandi nizeye kuzamenyera n’Icyarabu vuba bishoboka.”

Avuga ku masezerano ye, Bayisenge yagize ati “Ni byo namaze gusinya imyaka itatu. Ni iterambere kuri ‘Carrière’ yanjye, kuko hano biba byoroshye ko nazajya n’i Burayi bishobotse. Bizanazamura urwego rw’umusaruro natangaga mu ikipe y’igihugu. Ndishimye muri rusange.”

Kenitra Athletic Club yashinzwe mu 1938, ikinira kuri Stade Municipal Kenitra yakira abantu 15,000.

Si ubwa mbere Bayisenge agiye gukina hanze y’u Rwanda kuko mu 2012  Emery wari Kapiteni w’ikipe y’igihugu U17 yari ivuye mu gikombe cy’Isi muri Mexico, yagiye mu igeragezwa muri Toulouse yo mu Bufaransa.

Muri 2013, uyu musore yongeye kugerageza amahirwe ye muri Zulte-Waregem yo mu Bubiligi, ariko ntibyagenda neza.

Muri 2015, yamaze amezi atatu akora imyitozo muri Lask Linz FC yo muri Autriche, ariko nabwo birangira agarutse muri APR FC.

Bayisenge agorwa nuko bagenzi be bose baganira mu cyarabu
Bayisenge agorwa nuko bagenzi be bose baganira mu cyarabu
Gusa yizeye kuzamenyera vuba
Gusa yizeye kuzamenyera vuba

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Imana ibane nawe muri byose jusore w’u Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish