Digiqole ad

Valens Ndayisenga arashima cyane Team Rwanda

 Valens Ndayisenga arashima cyane Team Rwanda

Valens Ndayisenga wari umunyonzi i Rwamagana, yegukanye Tour du Rwanda 2014, yakirwa na prezida Kagame

Valens Ndayisenga w’imyaka 22 wagize umwuga umukino wo gusiganwa ku magare avuga ko afite ishimwe rikomeye ku batangije umushinga wa Team Rwanda kuko yavuye kure ubu akaba hari aho ageze kandi hakiri aho yifuza kugera.

Valens Ndayisenga wari umunyonzi i Rwamagana, yegukanye Tour du Rwanda 2014, yakirwa na prezida Kagame
Valens Ndayisenga wari umunyonzi i Rwamagana, yegukanye Tour du Rwanda 2014, yakirwa na prezida Kagame

Ndayisengaubu akina nk’uwabigize umwuga muri Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo, yitoreza mu Butaliyani.

Uyu musore uvuka mu karere ka Rwamagana, yashimiye cyane umuryango wa Jonathan Jock Boyer na Kimberly Coats Boyer, watangije umushinga wa Team Rwanda Initiative, ugateza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, bigatuma u Rwanda rugira ikipe y’igihugu ikomeye.

Team Rwanda yafashije abanyarwanda batanu kubona amakipe yo hanze, ubu bakina nk’ababigize umwuga; Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga na Uwizeyimana Bonaventure bakina muri Team Dimension Data, naho Hadi Janvier na Jean Bosco Nsengimana bakina muri Stradalli-Bike Aid yo mu Budage.

Valens Ndayisenga abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati: “Iyo ndebye aya mafoto, nkibuka aho natangiriye nkareba aho ndi ubu nkanatekereza ku hazaza hanjye, mbona impamvu zo gushimira mwe mwambaye iruhande, mwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Ndashimira cyane Kim na Joc  bashoye  imbaraga nyinshi mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, ntibagiwe na FERWACY. Ntimuzatakaze ikizere, ntuzafate umwanzuro wo kudusiga, kuko ntimuratugeza aho twifuza, gusa dukomeje kubashimira cyane.

Mbashimiye mbikuye ku mutima, ntibikwiye ko dutekereza kubyo twumva n’ibyo tubona ngo bitwibagize aho twavuye, n’aho tugeze. Muri byose ntimuzacike intege, Team Is Team

Valens Ndayisenga arashimira cyane umuryango wa Jonathan Boyer (umunyamerika wa mbere wakinnye Tour de France) wageze mu Rwanda muri 2006 aje mu mushinga wo gutanga amagare ku bahinzi ba kawa mu Rwanda.

Ahageze, yabonye impano zikomeye z’umukino w’amagare, ahita atangira gushaka abafite impano, batangira imyitozo, bashing ikipe bayita Team Rwanda.

Muri 2012, Valens Ndayisenga wari umunyonzi i Rwamagana yaje kubonwaho impano, arategurwa, ashobora kwegukana isiganwa mpuzamahanga ‘Tour du Rwanda 2014’.

Valens Ndayisenga ubu akina nk'uwabigize umwuga muri Team Dimension Data for Qhubeka
Valens Ndayisenga ubu akina nk’uwabigize umwuga muri Team Dimension Data for Qhubeka
Valens Ndayisenga arashima cyane Bayingana Aimable uyobora FERWACY na Johnathan Boyer uyobora Team Rwanda
Valens Ndayisenga arashima cyane Bayingana Aimable uyobora FERWACY na Johnathan Boyer uyobora Team Rwanda
Valens Ndayisenga w'imyaka 22 avuka i Rwamagana
Valens Ndayisenga w’imyaka 22 avuka i Rwamagana
Valens arashima cyane abatangije Team Rwanda
Valens arashima cyane abatangije Team Rwanda

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Arabura gushimira gouvernement y’urwanda…sha kutiga biragatsindwa…aribaza ko abobazungu bizanye mu rwanda ntabwo azi ko ni cash bagomba kumuha nimbaraga nyinshi za diplomacy kugira nko bemere kuza mu rwanda

    • @Mwiza, njye ndumva atagize nabi kuko gushimira Leta byo it’s a must mu gihe ari umunyarwanda sina ngombwa kubivuga kuko nabyo ni indangagaciro, byaba ari nka bya bindi babaza abana bakiga gatigisimu ngo ukunda nde agasubiza Imana. akabazo kamatsiko ubwo wowe uvuga ngo kutiga biragatsindwa waba warize angana iki????hari icyo wavumbuye se ngo tukimenye

  • twese abanyarda turagukunda wowe na bagenzi bawe mukinana byumwihariko you .ahubwo ntimuzadutenguhe ibyiza biri imbere

  • Mwiza ahubwo niba waranize,urinjiji cyane!!!
    umwana arashimira abamukuye mubunyonzi,nawe ukavuga
    ibitarebana? Ngo gushima leta? Nonese akiri nyagupfa irwamagana iyo leta yaririhe? Kd igihe cyogushimira iyo leta uvuga nikigera azayishima.ugabanye gushaka kwegekaho umwana wacu,gupfobya.ubwo nibyo usigaje kuvuga utibagiwengo nogushimira present kagame.

Comments are closed.

en_USEnglish