Digiqole ad

Umuyobozi wa Toronto Raptors yo muri NBA ageze i Kigali

 Umuyobozi wa Toronto Raptors yo muri NBA ageze i Kigali

Masai Ujiri ageze ku kbuga cy’indege cya Kigali ku gasusuruko kuri uyu wa kabiri

Kuri aka gasusuruko ko kuwa kabiri umuyobozi mukuru w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri NBA ageze mu Rwanda gukomeza gahunda zo guteza imbere Basketball mu bana biciye mu mushinga wa Giants of Africa.

Masai Ujiri ageze ku kbuga cy'indege cya Kigali ku gasusuruko kuri uyu wa kabiri
Masai Ujiri ageze ku kbuga cy’indege cya Kigali ku gasusuruko kuri uyu wa kabiri

Giants of Africa ni umushinga ugamije gukoresha Basketball mu guha abana ba Africa uburezi no gutuma bazibeshaho neza mu gihe kizaza.

Masai Ujiri ukomoka muri Nigeria na bagenzi be baje mu Rwanda bavuye muri Kenya aho naho bakoze ibikorwa byo kwigisha abana Basketball no gufungura bimwe mu bikorwa remezo nk’ibibuga bishya bya Basketball muri gahunda y’uyu mushinga.

Biteganyijwe ko Masai Ujiri n’abo bari kumwe muri uyu msuhinga uyu munsi bataha ikibuga gishya kivuguruwe cyo kuri Club Rafiki, bagakora n’ibindi bikorwa byo guteza imbere Basketball mu bana.

Ibikorwa bya Giants of Africa bigamije gufasha abana ba Africa kwiga no kuzibeshaho biciye muri Basketball bikorerwa ubu mu gihugu cya Nigeria, Kenya, Ghana n’u Rwanda aho bita ku bana barenga 200 bafite inzozi n’impano ya Basketball n’iterambere riciye mu burezi.

Masai Ujiri yavukiye anakurira muri Nigeria akina cyane Basketball, ajya muri USA kwiga no gukinira  Bismarck State College, nyuma ajya gukina Basketball nk’uwabigize umwuga mu Burayi abihagarika mu 2002 ajya mubyo gutoza ahereye iwabo muri Nigeria.

Muri uwo mwaka wa 2002 yajyanye ikipe y’ingimbi ya Nigeria kugeragezwa muri Orlando Magic maze ubuhanga bwe butangaza abayobozi b’iyi kipe bamumenyekanisha n’umutoza uzwi cyane witwa Doc Rivers maze ahabwa akazi (adahembwa) ko gushakira ikipe ya Magic abana bafite impano za Basketball, abikorana ubwitange aniyishyurira ibisabwa kugeza bimuhaye umusaruro.

Mu 2004 Toronto Raptors yaramushimye imuha akazi ko kuba ‘Director of Global Scouting’ bigeze mu 2008 agirwa umuyobozi wungirije wa Raptors.

Mu 2010 yagiye mu ikipe ya Nuggets agirwa Visi Perezida w’iyi kipe ushinzwe ibikorwa, mu 2013 atorwa nk’umuyobozi mwiza w’umwaka muri NBA, aba umunyafrica wa mbere muri NBA wegukanye iki gihembo.

Toronto Raptors yarabibonye muri uyu mwaka ihita imugarura imuha amasezerano y’imyaka itanu kuri miliyoni 15$ ngo abe umuyobozi mukuru wa Toronto Raptors.

Masai Ujiri akaba yaratekereje uyu mushinga wa Giants of Africa ngo abandi ban aba Africa bafite impano ya Basketball nabo ntizabapfire ubusa ariko bazagere ku ntego zabo baciye mu ishuri.

Masai Ujiri avuye muri Kenya aho ejo kuwa mbere bari mu bikorwa byo guteza imbere Basketball mu bana
Masai Ujiri avuye muri Kenya aho ejo kuwa mbere bari mu bikorwa byo guteza imbere Basketball mu bana
Ibihugu uyu mushinga uri gukoreramo
Ibihugu uyu mushinga uri gukoreramo

UM– USEKE.RW

en_USEnglish