Ku munsi wa nyuma wa Olympics, UWIRAGIYE na BYUK– USENGE nabo byanze
Ku munsi wa nyuma w’imikino Olempike ibera i Rio muri Bresil, kuri iki cyumweru Ambroise UWIRAGIYE wiruka Marathon (42Km) yabaye uwa 99 mu basiganwa 14o we yakoresheje amasaha 2:25:57. Naho Nathan Byukusenge wasiganwaga mu kunyonga igare mu misozi we ntiyarangije irushanwa.
Nathan Byukusenge yagaragaye irushanwa rigitangira, abo mu gusiganwa aba banyonga igare baca ahateganyijwe hagoranye cyane mu misozi hari ibihato byinshi.
Nathan Byukusenge yasiganwaga n’abantu 44 babashije kubona amanota yo gukina iri rushanwa i Rio, undi munyafrica wari kumwe nawe ni Alan Hatherly wo muri South Africa, ari nawe wenyine wabashije kurangiza ari uwa 26 muri 34 barangije. Abandi 10 bagiye baviramo mu irushanwa.
Muri gusiganwa aha muri Mountain Bike uwatwaye umudari wa zahabu ni Nino Schurter mu bu Busuwisi, Jaroslav Kulhavý wo muri Czech Republic yegukana Silver naho Carlos Coloma Nicolas wo muri Espagne atwara umudari wa Bronze.
Ambroise Uwirangiye we yirutse arangiza 42Km gusa ku bihe byiza (2h18’26’’) yigeze akoresha yasubiyeho inyuma uyu munsi kuko yakoresheje 2h25’57’’.
Uwiragiye yabaye uwa 99 mu bantu 140 barangije mu gihe batangiye ari 156.
Uwa mbere yabaye umunyaKenya Eliud Kipchoge wegukanye umudari wa Zahabu yirutse 42Km mu gihe cya 2h08’44’’, Feyisa Lilesa wo muri Ethiopia akurikiraho na Silver akoresheje 2h09’54’’ naho Galen Rupp wo muri USA yegukana Bronze akoresheje 2h10’05’’
UM– USEKE.RW
4 Comments
Felicitation kubanyarwanda birangiye Olympic,ntako mutagize.
Kuki burigihe ahanu hajemo ifaranga mu rwanda barushanwa kugusahura bashyiramo umuvuko urusha ababiruka mu marushanwa? Ese koko ibi bintu byaje ryari mumuco nyarwanda? Ngo abantu birukanwe mukigo i Musanze kandi abo bantu baribari mugutanga umusaruro muri Africa.Ese bigiye guhinduka nka foot ya de Gaulle? Ariko ubundi umuntu yitwa De Gaulle gute w’umunyarwanda? Izi zose nzifata nka haduyi Ejo nanjye nzitwa Menelik Aristote
Imikino iranze iratunaniye koko! Kubona nta munyarwanda n’umwe mu mateka urabona umudari muri Jeux Olympiques! Reka twihangane wenda bizaza!
De gaule wo mu magare nawe yatangiye kubivanga disi
Comments are closed.