Digiqole ad

Rutahizamu Saidi Abed yaguzwe na Rayon Sport

Amakuru dukesha umuvugizi wa Rayon Sport Olivier Gakwaya ni uko umukinnyi Said Abed Makasi yamaze kugera mu ikipe ya Rayon sport kuva kuri uyu wa gatatu nimugoroba, ari nabwo impande zombi zamaze kumvikana.

Saidi Abed Makasi/ Photo Internet

Saidi Abed, bita Makasi amaze igihe nta kipe agira abarizwamo, kuva yava muri Difaa Al Jadida muri Maroc, gusa yakoraga imyitozo mu ikipe ya APR FC mbere y’uko shampionat irangira, ndetse akaba aherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ku mukino yatsindiwe i Bujumbura.

Rayon ntabwo yumvikanye na Saidi Abed gusa kuko hari n’abandi bakinnyi yaraye yumvikanye ko bazaza gukinira iyi kipe, abo ni Iddy Nshimiyimimana na Tuyishime ERIC bita Cisse bavuye muri Etincelles FC,  Mbanyi wari uwa Musanze  n’umunyezamu witwa Ildephonse bavanye muri Esperance yo mu kiciro cya kabiri.

Kugeza ubu amakuru dukesha Jean Marie Ntagwabira uri muri Uganda kuvugana n’abakinnyi, aremeza ko umunyezamu yavuganye nawe ari Hannington Kalyesubura, ariko yasanze adahagaze neza kuko n’imyaka ye imaze kwigira hejuru. Akaba ngo yizeye ko azasanga barasinyishije umunyezamu wa Kiyovu Sport  witwa Juma Mpongo ubu ukiri kuvugana  na Rayon.

Rayon kandi ngo yaba yanamaze kumvikana na Bokota Labama waba utegerejwe i Kigali mu cyumeru gitaha aturutse i Kinshasa, habaye nta gihindutse.

JP Gashumba
umuseke.com

8 Comments

  • ko nunva aba bakinnyi nta kagufu barusha abo birukanye se ubu bungutse iki?ni hahandi!

  • Congs kuri gikundiro yacu.

  • congs mutugurishe amacartes ya members

  • Ko numva Igikundiro izana abakambwe gusa yasubijemo na SEMBAGARE akawuconga ko yagarutse ?

  • ndabona guhozwa amarira atari ibya hafi hano kuko abo ba kambwe ntakindi bagendereye atari ukwangiza umupira wacu bajye baba abagabo kabisa basezere neza ruhago batanduranyije. dukeneye une equipe ishobora guhangana murwego rwa afrika bitari mu rwanda gusa kuko aribyo byagarura abantu ku bibuga na ruhago yacu ikarushaho gutera imbere

  • Wowe wiyita Uwabahzi uragaragaza ko utajya utembere mujye mwirinda gutanga umusanzu w’ amatiku ntahantu haba abakinnyi banganya imyaka kandi Gukina ujye wumva ko bibatunze ntabwo ari igisoro

  • Ok bnuri wese agira uo abona ibintu ariko, iyi recruitment ya Rayons nyiciye amazi, kubwange nta mukinnyi mbona ufite ubushobozi binjije rwose!! Ikibazo gikomeye bagombaga kwihutira gukemura ni umuzamu kuko byagaragaye ko ariwe muntu wa mbere ukenewe!!

    Naho Bokota na Abed rwose bafite amateka, ariko sinzi niba bagishoboye kuko barashaje turabazi!

  • gikundiro turayikunda,igize ubuyobozi bwiza nkubu natwe abafana turi tayari kushyigikira ikipe yacu,oye gikundiro

Comments are closed.

en_USEnglish