Digiqole ad

Umweyo muri Rayon, dore 13 batagikenewe

Nyuma y’uko kuri iki cyumweru muri Alpha Palace Hotel habaye Inama yo guhamagarira abafana ba Rayon gutanga umusanzu wo gufasha iyi kipe kuzana abakinnyi bashya, umutoza Jean Marie yahise anavuga abakinnyi batagikenewe muri Rayon.

Dore urutonde rw’abakinnyi 13 batagikenewe mu bururu n’umweru:

– KIBAYA DADY
– MAKENGO FRANK
– MBULA DIDIER
– MWANAUME HAMISI
– GASANA PAPY
– SIMON TCHIMPANGILA
– SELEMAN KIBUTA
– KANENE FAYCAL
– HABIMANA ERIC (Mutoka)
– ABEDI MULENDA
– NSANGANIRA DJUMA
– UWIMANA ABDUL
– GASERUKA ARUA

Muri iyi nama abafana basanzwe bakusanyirije hamwe Miliyoni Imwe y’amanyarwanda, ni amafaranga make ugereranyije n’uko abakinnyi bari kugura.

Amafaranga yatanzwe n’Inama yakurikiyeho yahuje «Imena za Rayon» ni abahoze ari abayobozi muri Rayon, ayo amafaranga ntiturabasha kumenya umubare wayo neza.

Gusa Rayon ngo ikeneye miliyoni 50 zo kugura abakinnyi bashya, nubwo kugeza ubu bamaze kubona miliyoni 25 nkuko byemejwe ejo n’ubuyobozi bwa Rayon.

Umufatanyabikorwa wabo Rudatsimburwa Albert ngo we umusanzu we yaba azawutanga kuri uyu wa kane nkuko amakuru agera k’umuseke.com abyemeza.

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

4 Comments

  • ese ko rayon ikomeje kwisenyera!ubu kuzubaka indi ikipe ntibigoye kurenza uko batoza aba bari basanzwe banamenyeranye?ariko nanone ntawamenya buriya wasanga hari abo boss avanye i burayi!

  • NTABWOBA KUKO JEAN MARIE AZI ABAKENEYE MURI RAYON

  • Jye nshyigikiye ivugurura nka ririya kabone niyo hari abo ryababaza. None se muragira ngo batere ikiremo gishya ku mwenda ushaje? Amavubi makuru yaduhaye isomo.

  • turayishyigikiye iyo reforme.

Comments are closed.

en_USEnglish