Digiqole ad

Micheal Jordan ku myaka 48 aracyabasha gutera dunk!

Igihanganye cy’ ibihe byose mu mukino wa basket Michael Jordan ufite imyaka 48, ubu akaba afite imigabane myinshi mu ikipe ya  Charlotte Bobcats, hashize imyaka 8 n’amezi 2 akinnye umukino wa nyuma muri shampiyona NBA (National Basketball Association).

MJ aracyabasha gutera Dunk

Hashize kandi imyaka 23 uyu mugabo atwaye igihembo cye cya nyuma mu kurushanwa kwikorera n’akaboko muri panier, amarushanwa yitwa  “NBA Slam Dunk Contest”. Nubwo uyu mugabo abura imyaka 2 gusa ngo yuzuye imyaka 50 aracyabasha gusimbuka agatera dunk !

Mu birori bihuza abantu benshi abakinnyi benshi bakunda gutegurira urubyiruko rwo mu gace baba batuye mo, umwana w’ umukobwa yabajije Jordan niba agishoboye gutera dunk. Maze igihangange Michael Jordan ahita ashimisha uyu mukobwa amwereka ko agishoboye.

Umuvugizi w’ ikipe ye Charlotte yanavuze ko Michael Jordan yemeza ko agishoboye kuba yatsinda uwo ariwe wese, baramutse bakinnye umwe kuri umwe (igice k’ikibuga).

[pro-player width=’530′ height=’253′ type=’video’]http://www.youtube.com/watch?v=vuMH4NLXmNg&hd=1[/pro-player]
JN. Mugabo
Umuseke.com 

1 Comment

  • burya ubuhanga burasazanwa ntaho bujya?cyane cyane iyo noneho ari n’ibintu wakoraga ukunda unabifite mu maraso nka MJ

Comments are closed.

en_USEnglish