Eric Nshimiyimana ari gushakwa n’ikipe yo muri aka karere
Nyuma yo kwirukanwa muri APR aho yari umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana ari gushakishwa n’ikipe yo muri aka karere.
Eric wakiniye amavubi, Kiyovu Sport igihe gito, ndetse na APR, aherutse guhagarikwa mu ikipe ya APR FC aho yamushinjaga gufatanya n’abakoresha amarozi ku mukino wahuje u Rwanda n’Uburundi i Bujumbura, nubwo Eric we yemeza ko ibi ari ibinyoma byambaye ubusa.
Umunyamakuru wa Voice of Africa Rimario Abdul Jabar, aganira na Eric Nshimiyimana muri iki gitondo yamutangarije ko koko hari ikipe imwe muzo mu Rwanda bamaze kuvugana nubwo nta gifatika bumvikanye.
Yanemeje ko hari imwe mu makipe akomeye yo muri aka karere yamwegereye ngo abe yaza kuyitoreza abakinnyi.
Kugeza ubu Eric nta kipe afite abarizwamo usibye ikipe y’igihugu Amavubi, aho afite akazi k’umutoza wungirije.
Umuseke.com
10 Comments
good luck 2 him
Tumuri i Nyuma Kabisa, yabaye victim wa Munyangire!!!
munyangire yihe se ko utayisobanuye?ubwo urunva umariye iki abasomyi b’umuseke?
None se yarekeyaho kuroga?
Ariko nawe Kavuna Eric yakuroze amagambo
nibe nawe yagaragaje ubushake mu gushaka insinzi y,amavubi mu nzira zose.
kabisa eric nkwifurije kubona ikipe utoza kuko sinakifuza ko ubumenyi ndetse n ubunararibonye ufite muri foot ball wa bipfusha ubusa.gomeza utange ubumenyi kubakinnyi kabisa.bonne chance
eric ararengana kuko umupira wo mu rda n’uburozi gusa gusa!!!!!!!!!!!
APR is not professional kandi niyo iyobora ngo ruhago yacu. Ariko Rukurikirizindi yayobora abantu bigashoboka
ariko ntimugashake guha abantu ubushobozi badafite!! kereka niba ari muri somalia cg djibouti kko ubushobozi bwe niho bumwemerera gutoza.
Comments are closed.