Digiqole ad

Eric Nshimiyimana ari gushakwa n’ikipe yo muri aka karere

Nyuma yo kwirukanwa muri APR aho yari umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana ari gushakishwa n’ikipe yo muri aka karere.

Eric-Nshimiyimana agitoza muri APR FC

Eric wakiniye amavubi, Kiyovu Sport igihe gito, ndetse na APR,  aherutse guhagarikwa mu ikipe ya APR FC aho yamushinjaga gufatanya n’abakoresha amarozi ku mukino wahuje  u Rwanda n’Uburundi i Bujumbura, nubwo Eric we yemeza ko ibi ari ibinyoma byambaye ubusa.

Umunyamakuru wa Voice of Africa Rimario Abdul Jabar, aganira na Eric Nshimiyimana muri iki gitondo yamutangarije ko koko hari ikipe imwe muzo mu Rwanda bamaze kuvugana nubwo nta gifatika bumvikanye.

Yanemeje ko hari imwe mu makipe akomeye yo muri aka karere yamwegereye ngo abe yaza kuyitoreza abakinnyi.

Kugeza ubu Eric nta kipe afite abarizwamo usibye ikipe y’igihugu Amavubi, aho afite akazi k’umutoza wungirije.

Umuseke.com

10 Comments

  • good luck 2 him

  • Tumuri i Nyuma Kabisa, yabaye victim wa Munyangire!!!

    • munyangire yihe se ko utayisobanuye?ubwo urunva umariye iki abasomyi b’umuseke?

  • None se yarekeyaho kuroga?

  • Ariko nawe Kavuna Eric yakuroze amagambo

  • nibe nawe yagaragaje ubushake mu gushaka insinzi y,amavubi mu nzira zose.

  • kabisa eric nkwifurije kubona ikipe utoza kuko sinakifuza ko ubumenyi ndetse n ubunararibonye ufite muri foot ball wa bipfusha ubusa.gomeza utange ubumenyi kubakinnyi kabisa.bonne chance

  • eric ararengana kuko umupira wo mu rda n’uburozi gusa gusa!!!!!!!!!!!

  • APR is not professional kandi niyo iyobora ngo ruhago yacu. Ariko Rukurikirizindi yayobora abantu bigashoboka

  • ariko ntimugashake guha abantu ubushobozi badafite!! kereka niba ari muri somalia cg djibouti kko ubushobozi bwe niho bumwemerera gutoza.

Comments are closed.

en_USEnglish