Ijwi ry’umufana: Amavubi U17 yashoboraga kugera kure
Muraho bakunzi ba ruhago. Ndi umukunzi wa ruhago ariko utarabigize umwuga, kuva amavubi y´abatarengeje imyaka 17 dukunze kwita Amavubi mato yabona itike yo kujya mu gikombecy’isi cy´abaterengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique, nk´umunyarwanda wari umaze igihe mfuba (gupfuba) kubera ubushakashatsi bw´Amavubi makuru butagiraga icyo butugezaho nariruhukije ndetse nishimira kuzabona ibendera ry´u Rwanda mu yandi make y´ibihangange yari guhatanira icyo igikombe.
Naje kubabazwa n´ukuntu dutashye kare nyamara ubushobozi (ngereranyije uko n´abo twahahuriye bari bahagaze) bwatwemereraga kugera aharenze aho twagarukiye.
Imikino yose Amavubi yakinnye narayikurikiranye kandi yarandyoheye ariko ntiyanshimisha. Impamvu tutarenze umutaru ahanini si iza tekiniki ahubwo mbona ari izo mu mutwe. reka ngaruke ku mpamvu nyamukuru mbona zaducyuye imburagihe
Hari impamvu nyinshi Amavubi yashoboraga kugera kure, sindi bwibande kuza tekiniki kuko ubuhanga bwanjye ntabwizeye neza, ndi bwibande mu myumvire n´imitekerereze ( morale t psychologie) y´ikipe n´abafana.
1. Intego nyamukuru yari kuba gutwara igikombe cy´afurika cy´abatarengeje imyaka 17: kugera k´umukino wa nyuma wa kiriya gikombe byavugaga ko n´itike y´ikisi wayikatishije kare. Amavubi rero yo uwayateguye yari kwibuka kuyumvisha ko umuhigo wahiguwe 100% (kubona itike yo mu gikombe cy´isi) ahubwo ibyo bikombe bigomba gukinirwa. Igikombe cy´afurika rwose twari kugitwara. Ibirori byo kujya mu gikombe cy´isi byatugumyemo, twumva ko bihagije, icya afurika kiraducika turicecekera, mexique biranga tuti ntacyo.
2. Mu gikombe cy´isi, kumva ko aho turi tutahakwiye: ya myumvire ko itike yo kujyayo ihagije ntiyatumye abakinnyi bibuka ko hari n´igikombe bakinira bityo barangwa no kwitinya no guhuzagurika imbere y´izamu (iyo bahageraga) ndetse no gutinya andi makipe. Uwaroye umukino waduhuje n´Ubwongereza yambera umugabo ku bitego twatsinzwe, imikino ya Urugway na Canada yo rwose yaramababaje nibaza cyane amavubi mato icyo azaba cyo bitinze.
3. Itangazamakuru ryubakira ikipe ku muntu umwe: uyu muco ni uwakera muri ruhago y´u rwanda aho usanga bamamaza umukinnyi umwe cyangwa babiri mu ikipe ukagira ngo nibo 11 bakina. Abawukurikiranye baribuka ko iyo wavunaga Muvara Valens Kiyovu yose wabaga uyirangije, Ndamage, Gatama na Runuya Mukura ikaba irarangiye n´ibindi. Itangazamakuru ryakomeje kwamamaza ko ikipe yubakiye kuri — USENGIMANA FAUSTIN, nemeza ko byinjiye no mu mitwe ya bagenzi be ku buryo umukino ubanza warabagoye cyane kandi nta mpamvu yari ihari y´icyo gihunga gusa cyo nyine ngo inkingi ya mwamba yaravunitse. Ibi abakurikirana Copa Amerika barambera umugabo Argentina ibyiringiro byose byari kuri Messi nyuma biza kugaragara ko igiti kimwe atari ishyamba.
4. Kuvangira abakinnyi: Ubundi mu kibuga haba imbaraga ebyiri zikomeye cyane ibindi ni inyongezo: Abakinnyi n´abafana. Mu Rwanda hari amatsinda y´abafana azwi usanga muri stade ashyigikira amakipe yabo igihe arimo akina. Sinumva ukuntu aho kureba aya matsinda FERWAFA yiyambaje abaririmbyi.Keretse niba nta mafaranga babatanzeho, ntabwo kurirrimba bivuga gukunda ruhago n´abayiririmbye muzarebe nimusanga nta zindi nyungu baba babifitemo muzangayire aha. Abafana bakurikiye izindi nyungu, bitari mu maraso yabo ntacyo bari kumarira ikipe rwose. Nibazako ka gahungu RUJUGIRO iyo afatanya na RWARUTABURA, HAMISI umurindi wabo wari kuruta uwa Makonikoshwa, Senderi na Anita. Ikindi kandi mpamya ko bivangira abakinnyi kuko batangiye ibirori mbere y´ubukwe. ubundi aba bahanzi bari kwakira ikipe n´abafana igarukanye isheja.
Gusa nizera ko ibi nabyo bizakosoka ariko nanone sinemeranwa n´abavuga ko bariya abana ngo bahamishwa hamwe ntibashake amakipe bakinira ngo ruhago bayigire umwuga. Ese championnat yo mu Rwanda hari icyo izabafasha kuzamura umupira wabo? Ikomeje uko iri ubu igisubizo ni OYA: Dufite championnat y´ikipe imwe; APR FC, itagira izindi bihangana mu kibuga.
Muzi kandi ingaruka biyigiraho nayo iyo yambutse umupaka, si ikipe yo kuzindukana rwose. Bivuga ngo mu ri ruhago y´u Rwanda, imitungo Kalisa Jules yagombye kumurikira umuvunyi ni abafana ba ruhago, Si FERWAFA yacu, ikipe ya APR, ibyahoze ari amakipe (KIYOVU,MUKURA, RAYON), na za mukerarugendo zikora ingendo shuRi mu kiciro cya mbere zikisubirira mu cya kabiri.
Gusa dushimire bariya bahungu ko batugejeje aho benshi baririra nubwo twashoboraga kugera hirya gato iyo bimwe muri ibi byitabwaho, barakagwira, barakaramba.
HAKUZWUMUREMYI Joseph
Umukunzi wa ruhago
6 Comments
Sha uyu mufana ndunga murye kabisa! Koko Senderi yari kurusha Hamisi gutera aba bahungu morale?! apu! Abana bumvishijwe ko ibyari bikenewe babikoze bataragerayo, niyo mpamvu bakinaga badafite inyota yo kugera ku bindi
vraiment abana bakoze ibyo bagombaga guklora icyo bazize nimyumvire ibabwirako bageze iyo bajyaga ariko gukina byo barakinnye nuko birangirira hariya.
Iyaba abantu bose bagiraga ibitekerezo byubaka, ntakabuza ruhago yacu yari gutera imbere!
Nkuyu mufana ibitekerezo bye biranejeje kabisa!!
uyu mufana ni intwali akunda igihugu umupira w’u rwanda wicwa no kutagira action plan kwa ferwafa gusa iyaba bari bahinduye ubuyobozi kuko duheruka umupira ku bwa Siza Caesar
ibyo amavubi yakoze birahagije,kuko mu makipe yose yashakaga kiriya gikombe hagombaga kuboneka imwe igitwara,naho niba ari igikombe nasaba uyu mufana kwifatanya nange tukabagurira ibikombe byabo i kigali hari amaduka menshi abicuruza
Hey Rucakatsi nizina ryawe rigaragaza ibitekerezo byawe umufana nyakuri avuze ukuri wowe utangira gushyenga gusa yes ibyo bakoze twese twarabishimye ariko habuze ya confidence yo gukora ibirenze nicyo Rwanda na Abanyarwanda dutegereje kwikipe yacu kuri ejo hazaza naho ibyo uvuga ngo Kigali hari amaduka acuruza ibikombe plz grow up ahubwo uwo umwe uvuga ugomba gutwara igikombe agomba kuba u Rwanda ubutaha anyway ngarutse gato kubya League yacu byo biteye isoni nose wamugani APR FC niba ibaye mpatse amakipe izamenya ryariko ikineye amaraso mashya yo guhangana muri CAF nange ngo CAF hahh na Cecafa nayo myarabyiboneye sawa reka mparire abandi bafana
Comments are closed.