Rayon: Albert Rudatsimburwa wari utegerejwe yahasesekaye
Albert Rudatsimburwa umufatanyabikorwa, benshi bita Patron wa Rayon muri iki gihe, mu masaha y’igitondo cy’uyu wa gatatu nibwo yasesekaye I Kanombe avuye mu Burayi.
Albert yari ategerejwe cyane mu ikipe ya Rayon Sport muri iki gihe iri gushakisha abakinnyi bo gutangirana shampionat itaha.
Rayon Sport ikaba yari imaze iminsi ishakisha abakinnyi nka Ndoli Jean Claude, Bokota Labama, Papy Faty, Mbanze Husein, Hamza Mwangi n’abandi ariko ikaba yari yarahagaritswe n’uko uyu mufatanyabikorwa wayo yari akiri I bwotamasimbi kandi ari we wari kurekura agafaranga ko kujya ku isoko.
Albert Rudatsimburwa (Unayobora Contact FM) ntibyari bizwi neza ibyo yakoraga I Buraya, bivugwa ko yari mu Bubiligi, aho ngo yashakaga ubucuti n’ikipe ya Standard de Liege, umuseke.com ugerageje kumuhamagara ubwo yari akigera I Kanombe ku kibuga cy’indege, numero yari iriho ariko ntiyayifataga, yaba se yari akinaniwe.
Buri wese ategereje kumenya icyo azaniye Rayon Sport, ni amafaranga ya rekiritoma (Recruitment)? Ni ubucuti na Standard de Liege cyangwa indi kipe iyo ariyo yose yo hakurya iyo? Ibyo bibazo n’ibindi nibyo twifuzaga kumubaza akihagera.
Gusa ibi biraza gusubizwa n’uburyo Rayon Sport igiye kwifata ku isoko ry’abakinnyi nyuma y’uko Albert ahagera.
Umuseke.com
7 Comments
ubwo yatinze ashobora kuba yarahashye byinshi azanye muri rayon.
wabona ahari hari ibntu bizima azaniye ikipe da yarakoze ibikomeye !!!!!!!!!! reka dutegereze turebe nta wamenya
mu kinyarwanda turavuga ngo imbeba irenze impinga yiyita sebihogo. harya ubu koko reyo igeze aho itegekwa na Bryon koko? rero ngo asigaye yitwa Rudatsimburwa kuva aho bene wabo na nyina (kuko se ni umubiligi) bamuhereye gutwara CFM. Ababa mu Bubiligi muzabababaze bababwire uwo ari we n’icyo yakoraga mbere ya jenoside. Naho se ibyo yakura mli Standard ya liège ni ibiki? afite miliyoni zingahe se yiteguye gutanga ngo agure umukinnyi nibura umwe ko ubu ali igihe cya byo. Azabeshye abahindi kuko na twe ibwami twigererayo.
baca umugani ngo NTUGAPINGEWE none se ko numva amagambo yakurenze utaramenya icyo yafatiye Rayon nubundi aabantu nkamwe mwahozeho kua kera!!!!!!!!!!!!!!
Yewe abasenga nimusenge rayon igeze habi koko kuba isigaye iteze amaso kuri rudatsimburwa.ubuse uyu mubona afite iki cyafasha ikipe.
mwese mutegereze kuko ibyo namagambo iminsi izaberka ukuri.kandi uko iyo kipe imeze ubu siko bizahora izasubira inyuma cg iterimbere
Ariko kuki mugira amatiku? Icyo Albert yaba cyose, ikingezi n’icyo amariye igihugu na Rayon. Murebe ibikorwa, mumuhe amahoro. Wose se uvuga ibyo, uyimariye iki? Mureke kwivanga mu buzima bwite bw’umuntu. Niba ari umubiligi aramaze. Wowe se uzi so ari iki?
Comments are closed.