Digiqole ad

Mukura iri kuvugana na SEC ngo iyihe abana

Amakuru agera k’umuseke.com ni uko ikipe ya Mukura Victory Sport ubu iri kuvuga na Academy ya SEC ngo ibe yayitiza abakinnyi.

Mukura hambere yabaga igizwe n'abanyarwanda benshi

Ibi ngo bije nyuma y’aho academy ya SEC inaniwe kumvikana na APR FC ku buryo aba bana bakina muri APR nkuru, APR nayo yifuza kuzamura bamwe mu bana irerera muri Academy yayo mu ikipe nkuru.

Mukura VS ifite gahunda yo kubakira umupira wayo ku bakinnyi ba hano mu Rwanda bitewe n’uko abo yakoresheje mu gihe gishize b’abanyamahanga nta kinini bayigejejeho, ikaba yifuza kuzana abana bagera kuri 6 ibavanye muri SEC Academy.

Impande zombi ngo ziri kumvikana ku ubryo aba bana babona agashahara kabakwiriye kandi bagashakirwa amashuri bagakomeza bakiga.

Mukura ngo yaba yemera kandi gukomeza kurihira aba bana amashuri bigaga ariko bakayikinira, SEC yo ngo yarananiranywe na APR bitewe n’uko APR yashakaga kugira uburenganzira busesuye kuri aba bana mu gihe SEC yifuza ko yaguma kubahozaho amaboko yayo nkuko tubikesha bamwe mu bari hafi y’aya makipe.

SEC ni imwe muri za Academy zashinzwe vuba aha ariko zikagira icyo zimarira ikipe y’igihugu U17 kuko yari ifitemo abana bagera kuri 7 mu bakinnyi bose.

JP Gashumba
Umuseke.com

8 Comments

  • ikibazo si abanyamahanga ahubwo ni amafaranga,niba nta mafaranga ase ari nacyo kibazo amakipe yo mu rwanda akunze guhura nacyo,aba bana bo bazakina badahembwa?cyangwa bo bahembwa urusenda?

  • Mukura turayikunda for ever ariko Management yayo ntabwo isobanutse . ikipe yabuze abantu bafite cerveau ikora neza. Bayobozi b’ u Rwanda nimushakire mukura abayobozi bazi gukora imishina.

  • Jyewe rwose ibi bintu ntabwo numva nabishyigikira na gato!! ariko se bariya bana buriya koko carriere yabo ntigiye kurangirira mu gikombe cy’Isi koko? buriya bariya bana bashatse uburyo babateranyiriza hamwe wenda bagakora Ikipe imwe iri strong then hakabaho kuyishakira ingufu ku nyungu z’igihugu bitihi se bagashakirwa amakipe hanze ko nabyo bishoboka ario rwose kubashyira muri championa yo mu Rwanda n’ukubahemukira kereka wenda habaye impinduka igaragarira bose!!

  • Nukuri aba bana babuze iki koko ngo bashakirwe ama Equipe hanze ??!!! Cyakora bariya bana nibaramuka bazimye ubuhanga bwabo bukaba bwararangiriye hariya ntamu nyrwanda bitazababaza!!!kndi ni ikibazo cyaba gikomeye!! ibaze nko muri Mukura biba bisigaye ari mana mfasha ngo igume mu kiciro cya mbere!!

  • Ariko mujye muba abanyakuru b’u mwuga. Iyo wanditse inkuru nkiyi irimo ijambo rigarukamo kenshi rya SEC, ariko nturisobanure mu magambo arambuye ubwo uba warize Ubunyamakuru koko?
    Ikindi ku ma equipe yo mu Rwanda, ikibazo ni kimwe nta mafaranga ama equipe agira, kandi ngo arashaka gukomera! How? How can be strong without Means!
    Mwishaka gitera, ahubwo mushake ikibimutera, Murashakira ikibazo aho kitari please.

  • Nishimira kubona ifoto nkiyi irimo abanyarwanda benshi,MVS NIKOMEREZAHO KUKO WIRINGIRA ABANYAMAHANGA WABURA CASH BAKAGUCIKA CHAMPIONNAT ITARANGIYE

  • Ubwose gushyiraho ifoto yo muri rimwe bitumariye iki?harimo nabatakiba ino?yewe ubona iyo ushyiraho abarwanye intambara yo kugirango Mukura ibe ikibarizwa mukiciro cyambere!

  • Ariko ubundi kuki mudashyiraho amazina yabo?nonese ikinishije abanyamahanga nkuko system ya5 kuri6 ibivuga bagatahukana intsinzi ikibazo kirihe?ngo nuko atari abanyarwanda gusa bazuwuhese?

Comments are closed.

en_USEnglish