Ubwo imodoka (bus) yajyanaga ikipe ya Etoile Filante yakoraga impanuka kuri uyu wa gatandatu, abantu batandatu bitabye imana abandi 28 barakomereka bikomeye cyane. Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi kipe yerekezaga ahitwa Sokode gukina umukino wa shampionat n’ikipe ya Semassi FC. Imodoka yari ibatwaye yafashwe n’inkongi y’umuriro nyuma yo gutoboka kw’ipine yihuta cyane. Ba nyakwigendera bakaba […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu, umukino wari ukomeye muri CECAFA wahuzaga Kilimanjaro Stars n’Amavubi, warangiye Amavubi abonye amanota atatu ku gitego kimwe cyatsinzwe na Olivier Karekezi. Mu mukino ikipe y’umutoza Milutin Sredojevic ‘Micho’ yitwaye neza mu gice cya mbere, aho Amavubi yanateye amashoti abiri agafata imitambiko y’izamu, iki gice cyaje kurangira Captain Olivier Karekezi ahindukije umunyazamu […]Irambuye
Kuri uyu wagatandatu ni bwo kuri Stade Regional i Nyamirambo, hasorejwe irushanwa ry’amagare rya gatatu rizenguruka u Rwanda ku mugaragaro na Minisitiri ufite imikino mu nshingano Mitali Protais, agace kanyuma kakaba kegukanwe n’umunyarwanda ukinira ikipe y’Akagera, witwa Biziyaremye Joseph waje imbere y’Umunyamerika Kiel Reijnen wari usanzwe yegukana uduce tw’inshi tw’irushanwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru imbere y’imbaga […]Irambuye
Abanyarwanda bazajya kwitoreza muri ITEN Training center mu mujyi wa Eldoret muri Kenya, ahantu hazwi kuba ahambere muri Afurika mu bijyanye no kuzamura abakinnyi basiganwa ku maguru barimo kwitwara neza cyane. U Rwanda rwitwaye neza mu mikino ya Kass Marathon kuri iki cyumweru taliki 21 Ugushyingo 2011. Iyi marathon yari ibaye ku nshuro ya 5, […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu kuri etape ya gatanu ya tour du Rwanda, abanyonzi bavuye i Rubavu berekeza mu karere ka Muhanga baciye mu muhanda wa Mukamira – Kabaya – Ngororero – Muhanga, bakoze ibirometero 140, aho umunyamerika Kiel Reijnen w’ikipe ya Team Type 1 Umunya Africa y’epfo witwa Durah ukinira ikipe ya MTN Qhubeka yaje […]Irambuye
Inama rusange ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa kabiri ku mugoroba niyo yemeje ko ikipe yakinnye imikino yanyuma y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique igomba kuguma hamwe igakina muri shampionat y’ikiciro cya mbere muri uyu mwaka. Amakuru dukesha ruhagoyacu.com, avuga ko iyi kipe, igizwe n’abasore abenshi babarizwaga muri FERWAFA Academy igomba gutangira imyitozo ku […]Irambuye
Kuwa gatandatu wa week end ishize, Diego Armando Maradona ikipe atoza ya Al Wasl FC muri UAE yari ifite umukino na mukeba Al Ain, waje kurangira atsinzwe. Si ukuwutsindwa gusa kuko yaje gushinyagurirwa n’umutoza Cosmin Olaroiu wa Al Ain FC wamusanze aho yicaye akaza kumwishima hejuru, hafi kumucira mu maso. Umukino kandi urangiye, abafana bamwe […]Irambuye
Mu mukino wanyuma wahuje LA Galaxy na Houston Dynamo kuri iki cyumweru, LA Galaxy ya David Beckham, yabyitwayemo neza itwara igikombe ku ntsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Donovan, kuri pass nziza yari ahawe na Beckham. David Beckham abaye umukinnyi wa kabiri w’umwongereza utwaye ibikombe bya champion mu bihugu bitatu bitandukanye, nyuma ya Trevor Steven. […]Irambuye
Aba bakinnyi bombi bakomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa bavanywe mu ikipe y’igihugu Amavubi n’umutoza Micho Milutin kubera imyitwarire yabo. Kuri uyu wa mbere ku myitozo iri kubera ku kibuga cya FERWAFA, Amavubi yitegura kujya muuri Tanzania mu mikino ya Cecafa, aba bakinnyi bombi ntabwo bari kugaragara mu myitozo y’iyi kipe y’igihugu. Kalisa Mao (mu […]Irambuye
Nyuma yo gutangaza ko irondaruhu rikorewe mu kibuga ryajya rirangizwa no guhana umukono gusa bikarangira, Umuyobozi wa FIFA Sepp Blatter, yamaze gusabira imbabazi aya magambo kuri uyu wa gatanu. Uyu mukuru w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi, akaba mbere yari yabanje kuvuga ko amagambo ye yumviswe nabi, ko atari byo yasobanuraga, ndetse ko yifuza ko ikibazo cy’irondaruhu […]Irambuye