Digiqole ad

Adrien Niyonshuti yabaye uwa 27 kubera imvune yagize nyuma y’irushanwa

Kuri uyu wa gatatu kuri etape ya gatanu ya tour du Rwanda, abanyonzi bavuye i Rubavu berekeza mu karere ka Muhanga baciye mu muhanda wa Mukamira – Kabaya –  Ngororero – Muhanga, bakoze ibirometero 140, aho umunyamerika Kiel  Reijnen w’ikipe ya Team Type 1

Abasiganwa ubwo bageraga i Muhanga
Abasiganwa ubwo bageraga i Muhanga

Umunya Africa y’epfo witwa Durah ukinira ikipe ya MTN Qhubeka yaje ku mwanya wa kabiri, umunyarwanda Nathan Byukusenge akaba yaje ku mwanya wa gatatu.

Kuri uyu wa kabiri, ubwo Etape ya kane ya Kigali-Rubavu yari irangiye, mu gihe yaganaga kuri Hotel na bagenzi be, Adrien Niyonshuti yanyerejwe n’ibuye yitura hasi akomereka ku kaguru no ku rutugu.

Ibi byatumye kuri iyi etape ya gatanu aza ku mwanya wa 21 mu banyonzi 55, kubera ububabare yari afite ku rutugu mu gihe cyo gusiganwa, abambere bakaba bamusize iminota igera kuri ibiri n’amasegonda 42

Uyu musore uri gukinira ikipe ya MTN Qhubeka yo muri Africa y’epfo, byari byitezwo ku ashobora no kwegukana Tour du Rwanda kuko ibihanganye byo muri Erithrea byaritwaye ubushize bititabiriye.

Ku rutonde rusange (classement General) ubu Niyonshuti Adrien yaje ku mwanya wa 7 kugeza ubu, ufite mallion Jaune ubu akaba ari umunyamerika Joseph Rosskopf wa Team Type 1

Kuri uyu wa kane, Etape ya gatandatu irakora ibirometero bigera kuri 70, bava i Muhanga berekeza mu mujyi wa Huye.

Kugeza ubu Adrien Niyonshuti ntibiramenyekana niba etape y’ejo azabasha kuyiruka bitewe n’iyi mpanuka yatumye aba uwa 27 uyu munsi.

Uko etape ya Rubavu – Muhanga yarangiye:

(Rubavu-Muhanga) – 140km

1) K. Reijnen (Team Type 1) – 4:03:27

2) D. Girdlestone (MTN Qhubeka) – 4:03:27

3) N. Byukusenge (Karisimbi) 4:03:27

6) J. Rosskopf (Team Type 1) – 4:05:58

7) N. Habiyambere (Karisimbi) 4:05:58

13) G. Hategeka (Karisimbi) – 4:05:58

21) A. Niyonshuti (MTN Qhubeka) – 4:06:09

Urutonde rusange rumeze rutya:

1) J. Rosskopf (Team Type 1) 11:45:31

2) K. Reijnen (Team Type 1) 11:45:35

4) N. Byukusenge (Karisimbi) 11:46:33

5) G. Hategeka (Karisimbi) 11:46:36

7) A. Niyonshuti (MTN Qhubeka) 11:48:35

Joseph Rosskopf  wabaye uwambere kuri etape ya muhanga
Kiel Reijnen wabaye uwambere kuri etape ya Rubavu- Muhanga
Joseph Rosskopf  ufite mallion Jaune kugeza ubu
Joseph Rosskopf ufite mallion Jaune kugeza ubu
Ikipe ya Kalisimbi niyo yitwaye neza kuri iyi Etape ya Rubavu - Muhanga
Ikipe ya Kalisimbi niyo yitwaye neza kuri iyi Etape ya Rubavu - Muhanga
Abantu i Muhanga abri bahuruye kureba amagare
Abantu i Muhanga abri bahuruye kureba amagare

Photos Muzogeye Plaisir

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Pole sana kuri Adrien NIYONSHUTI!ndamwemera sana!

  • congratulation to Adrien NIYONSHUTI
    as Rwandan we agree him because always he is presented our country thanks
    he good man.

  • kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish