Birangiye iyahoze ari U 17 ishyizwemu kiciro cya mbere
Inama rusange ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa kabiri ku mugoroba niyo yemeje ko ikipe yakinnye imikino yanyuma y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique igomba kuguma hamwe igakina muri shampionat y’ikiciro cya mbere muri uyu mwaka.
Amakuru dukesha ruhagoyacu.com, avuga ko iyi kipe, igizwe n’abasore abenshi babarizwaga muri FERWAFA Academy igomba gutangira imyitozo ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Iyi kipe muri iki gihe shampionat yabaye ihagaritswe, izaba ikina imikino n’amakipe yo mu kiciro cya mbere adafite abakinnyi mu Amavubi azaba ari muri Tanzania kuva kuri uyu wa gatatu muri CECAFA, dore ko agizwe n’abakinnyi ba APR (8), Police (3), Rayon Sport (3), AS Kigali (1) na Mukura (1)
Nyuma y’igikombe cy’isi cya U 17 muri Mexique mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka, amerekezo y’aba basore yakomeje guteza urujijo, bibanza kuvugwa ko bagiye guhabwa amakipe yo mu kiciro cya mbere, ndetse amwe atangira kwikoreramo (urugero Kiyovu yari yafashe Eric Nsabimana), biza kongera bivugwa ko bazashyirwa mu kiciro cya kabiri, ibi nabyo ntibyaba kuko nacyo kitaratangira, none inama ya FERWAFA yo kuri uyu wa kabiri ishimangiye ko bashyirwa mu kiciro cyambere.
Ntihatangajwe calandrier y’imikino y’iyi kipe igiye kuba iya 13 muri shampionat igeze ku munsi wa 7 itangiye (ntibisanzwe) gusa iyi kipe ikabaya yahawe umuyobozi witwa Augustin MUNYANDAMUTSA, bisanzwe bizwi ko ari nawe uyobora Academy ya SEC nayo yari ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu ya U 17.
MUNYANDAMUTSA nk’umuyobozi, azafatanya na MEDIACOM nk’umufatanyabikorwa ndetse na FERWAFA ifatanyije na MINISPOC nkuko ruhagoyacu.com yabitangaje.
Guhindagura gahunda kuri uru rubyiruko rwari rumaze kuzamurwa neza, rugatanga umusaruro wo kujya mu gikombe cy’isi bwambere k’u Rwanda, bigaragaza ko nta gahunda ihamye yari ihari y’ikerekezo cy’uwari watangije gahunda nziza ya za Academy za football mu Rwanda.
Ni byiza cyane ko iyi politiki yo guhera umupira ku bana bo hasi yari yatangijwe, igahita inatanga umusaruro mu gihe gito yari imaze, ariko ninabyiza ko hafatwa gahunda y’uko bazajya barenga ikiciro bakajya ku kindi bidateje ibibazo nkuko bigendekeye aba kino kiciro cya mbere cyakinnye igikombe cy’Isi, dore ko bamaze amezi hafi atanu bari mu gihirahiro cyaho bazerekeza.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
11 Comments
Abega ndakwemeye kabisa iki ni umwanzuro mwiza. Big up!!!!!!!!!!!
Njye nibwo nakumva ikipe y’igihugu muri shampiyona y’icyo gihugu. Ibi ni agashya kuko ikipi y’igihugu yari imenyerewe nka selection nationale yinjijwe muri shampiyona ubwo se ibaye iya mbere yasohokera igihugu yitwa ngo iki ? yanjya gukina n’andi ma club yo ari equipoe nationale ? Iyo bareba irindi zina bayibatiza nk’uko babigenje kuri BOKOTA nayo bakayishakira izina izajya ikina yitwa.
Ese izambara ite?Izaba yitwa iyande?Budget izayikura he?
Ibi ni byiza cyane ariko nyabuneka abo bana bashakirwe abaterankunga bafite ingufu!kandi bashakirwe imyitozo iri kurwego rwo hejuru bashakirwe amakipe hanze babone aba managers bashakirwe amakipe akomeye iburayi ubundi uzarebe ku batazaguma muri mood imwe kandi bagateraimbere birenzeho!
Ubundi iki gitekerezo cyari kiza ariko ubwo se championat bazahera hehe koko?gusa buriya abantu b’abagabo barenze batatu iyo bateranye bafata umwanzuro kandi si na ngombwa ko uwo mwanzuro unogera buri wese uwumvise bipfa kuba bifite icyerekezo runaka kuko ni ko baretse buri wese ngo atange igitekerezo hari n’abasaba ko bashyirwa mu kiciro cy gatatu cyangwa bagasenywa! so let us wait for the result not blaming the planners of that project. courage mwabahungu mwe!GBU
niba bashaka ko badatakara babahe izina rya club ikina mu cyiciro cya mbere, hanyuma abasore basohoka gukinira amavubi bakamera nkaho babaye selected muri club runaka izwi kandi iri operationel, naho kuvuga ngo ikipe y’igihugu ibaye club byaba ari agashya rwose ayo mategeko fifa ntabwo irayasohora mu igazeti yayo. murakoze
nshuti zange dusangiye igihugu ni ukuri ndishimye abatsindwa bakongoman baturira imitsi imisoro yacu barayimaze aho tatakishimye tukababara icyo nzicyo iraba claub mwihangane ntabwo bitinda abatekinisiye baracyabinononsora neza ngewe turasora ikipe bayihe ikigo cy, imisoro RRA maze urebe ko tutagira abakinnyi babahanga mbese ko nabonye ni umutoza wa amavubi makuru atoreheye abakongomani barahahira he isoko ryo mu rwanda ko mbona abene gihugu bagiye ku ryifunga ABEGA BRAVOOOOOO nkunda umugabo ugira icyo arusha abandi
Iki gitekerezo ni kiza bizayifasha kumenyerana bityo bazatange umusaruro uhamye mu minsi iri imbere. Gusa bage banabashakira imikino ya gishuti n’andi makipe akomeye kugirango bamenyere amarushanwa.
nibyiza ndabishimye kubera ko carriere yaba bana itazafpa ubusa nka Serge cg se Eric bakinaga muri rennaissanca kwa RUKUNDO
This Idea is very good,because these guys have showed their performance in Mexico,so I think that in the future(Very soon )The fruits of this Idea will be eaten by all Rwandese who like the Football,Big up to NTAGUNGIRA Celestin
Ibi ni kubasubiza inyuma baba barabashakiye amakipe yo ku mugabane w’iburayi kuko championat yacu iri hasi ahubwo bazarushaho gusubira hasi kuko nta sitage barimo ahubwo n’imyitozo nk’indi isanzwe.Abatubuzi nibirire ikiraka barakibonye!!!!!
Comments are closed.