Digiqole ad

Kalisa Mao na Hussein Sibomana bakuwe mu Amavubi

Aba bakinnyi bombi bakomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa bavanywe mu ikipe y’igihugu Amavubi n’umutoza Micho Milutin kubera imyitwarire yabo.

KALISA Mao ku mukino wa Erithrea n'u Rwanda
KALISA Mao ku mukino wa Erithrea n'u Rwanda

Kuri uyu wa mbere ku myitozo iri kubera ku kibuga cya FERWAFA, Amavubi yitegura kujya muuri Tanzania mu mikino ya Cecafa, aba bakinnyi bombi ntabwo bari kugaragara mu myitozo y’iyi kipe y’igihugu.

Kalisa Mao (mu Rwanda) ariwe Kasongo Kabiona (muri Congo), yazize kuba nyuma yo gutsinda umukino w’ikipe ya Erithrea, amaze guhabwa 3000$ ya prime bari bemerewe, yarahise afata inzira akigira iwabo I Congo, bivugwa ko yagiye gushaka ikipe azakinira,  mu gihe abakinnyi bari basabwe kutajya kure kuko imyitozo yo kwitegura CECAFA y’amakipe y’ibihugu yahise itangira.

Naho Sibomana Hussein, umukinnyi wamenyekaniye mu ikipe ya Mukura imuvanye muri Congo, ubu akaba akinira Kiyovu Sport, we umutoza Micho Milutin yamwirukaniye kwanga gukinira Club ye ya Kiyovu Sport muri iyi Week end, umutoza Micho akaba avuga ko niba umukinnyi adafitiye ishyaka ikipe ye, atanarigirira ikipe y’igihugu.

Muri iyi week end ishize, Kiyovu Sport ikaba yaratsinzwe na AS Kigali igitego kimwe ku ubusa.

Bamwe mu bakinnyi bahise basimbuzwa aba ba Congoman babiri harimo abakinnyi nka Soter Kayumba (Etincelles FC) na Tumaine Ntamuhanga (Rayon Sport FC) n’abandi bakinnyi bari bahamagawe ubushize nka Michelle Rusheshangoga (Ferwafa academy), Gabriel Mugabo (Mukura VC),

Ikipe y’igihugu Amavubi ikaba izahaguruka kuri uyu wa gatatu yerekeza I Dar es Alaam mu mikino ya CECAFA y’ibihugu u Rwanda ruheruka kwegukana mu 1999.

Abakinnyi bahamagawe ni :

Abazamu

  1. Jean Claude Ndoli (APR FC)
  2. Jean Luc Ndayishimiye (APR FC)
  3. Evariste Mutuyimana (Police FC)
  4. Emery Mvuyekure (AS Kigali FC)

Myugariro

  1. Eric Gasana (APR FC)
  2. Emery Bayisenge (FERWAFA Academy)
  3. Ismail Nshutiyamagara (APR FC)
  4. Michelle Rusheshangoga (Ferwafa academy)
  5. Albert Ngabo (APR FC)
  6. Gabriel Mugabo (Mukura VC)
  7. Frederic Ndaka (Police FC)

Mu kibuga hagati

  1. Soter Kayumba (Etincelles FC)
  2. Jean Baptiste Mugiraneza (APR FC)
  3. Jean Claude Iranzi (APR FC)
  4. Andrew Buteera (Proline FC)
  5. Charles Tibingana Mwesigye (Proline FC)
  6. Haruna Niyonzima (Yanga Africans)
  7. Innocent Habyarimana (AS Kigali FC)
  8. Tumaine Ntamuhanga (Rayon Sport FC)

Rutahizamu

  1. Jerome Sina (Rayon Sports)
  2. Olivier Karekezi (APR FC)
  3. Meddy Kagere (Police FC)
  4. Peter Kagabo (Police FC)
  5. Bokota Labama Kamana (Rayon Sports FC)

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • ABO BAGABO NDABONA BARENGWA NABI,DISCIPLINE NI NGOMBWA MURI EQUIPE. COACH NAKOMEREZE AHO

  • Rwose aha umutoza yakoze neza n`ubundi ngo “Kudakubita za …… byorora……”.
    Nk`uriya ukinira Kiyovu Sports ntabona ko yahemukiye ikipe yari mu ruhando rwo gusiganwa n`andi makipe mu guhatanira igikombe agatuma itsindwa wenda hari icyo yari kongera ku muyego w`ikipe. Coach yagize neza kubahagarika be kujya bitwara uko bishakiye sibo kamara!

  • Okay ndishimye ariko niba ingufu uyu mutoza azanye zitazavugirwamo azagera no muri World Cup pe

  • ese ubundi ibyiza murumva ku bakinnyi baba congoman ni ibihe, murebe bogota uhangara agakinira 2 clubs icyarimwe, ba mbuyu twite banga kuza gukina ngo nyina yararwaye,none kabiona mao ngo agiye iwabo ubwo yagiye kurya ubugari na shikwage dore ko babikunda nkiki rero mushyiremo ba mico n’abandi bakinnye U17, bazakura batware igikombe, ntabwo abanyamahanga bazatugeza ku kintu rwose peee

  • Ibi nibyo twari twarabuze natamukinnyi kamara! Football yacu ikeneye bakinnyi nyarwanda +abanyamahanga babishaka! bravo Micho!+ bizaza! Bwira Abo ba congoman uti umurengwe wica nk’inzara!! sha!! ayo 3000$ n’imisoro y’abanyarwanda iyaba nibura yahabwaga abanyarwanda!! Bagafasha imiryango yabo! (kubaka inzu ni ugutereka itafari kurindi!) bizaza! Thanks!!!!

  • bravo ntubona umutoza ahubwo twari twaritarabuze

  • kabisa umutoza yakoze ibintu byiza cane.

  • umutoza yakoze ibyo akwiye gukora,ariko uvugango ntakavugirwemo niyibuke ko umutwe wifasha………..utifasha gutekereza.courage kuri coacher

Comments are closed.

en_USEnglish