Karate: Abakuru muri WADO- RYU bakoze imyitozo rusange
Abakinnyi bakuru mu mukino wa Karaté igice cya WADO-RYU, kuri iki cyumweru, bahuriye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, bakora imyitozo rusange ndetse banibukiranya banungurana tekinike zibanze ziranga Karaté yo mu bwoko bwa WADO-RYU igezweho.
Iyi myitozo yitabiriwe n’abakarateka bafite umukandara w’umukara gusa, baturutse mu makipe atandukanye yo mu Ntara zose z’igihugu bakina WADO- RYU.
Yitabiriwe kandi n’abatoza b’inararibonye kugira ngo bafatanye gushyira hamwe bazamure ireme rya tekinike ya WADO-RYU mu Rwanda.
Maitre Sinzi Tharcisse, inararibonye muri Karaté mu Rwanda, akaba umwe muri babiri bafite urwego rwa Dan ya gatanu mu Rwanda, akaba n’umutoza w‘inararibonye muri WADO- RYU, avuga ko iyi myitozo gukunda Karaté aribyo bituma bahora bifuza ko ihora ijyana n’ibihe bishya ku bayikora bakiri bato.
Yagize ati “Twafashe gahunda y’iyi myitozo kugira duhugurane kuri tekinike nshya za Karate, kandi ubwitabire ndetse n’urukundo dukunda Karate, bizadufasha kugera ku rwego rwiza kandi mpuzamahanga.’’
Maitre Sinzi Tarcisse yatangaje kandi ko iyi myitozo izatuma abakinnyi ba WADO- RYU bagumana umwimerere wayo, kandi ko iyo myitozo izanafasha cyane cyane abakinnyi kureka ibibatanya, ahubwo bakita ku bibahuza ari byo Karaté.
Maitre Sinzi kandi yanasabye abo bakinnyi gukomeza gushyira hamwe, no kwitabira iyi myitozo izajya ibera ahantu hatandukanye buri kwezi, kugira ngo barusheho gukomeza gusigasira ireme rya WADO-RYU no kurizamura ku buryo rigera ku rwego mpuzamahanga.
Munyeshyaka Réne umwe mu bitabiriye iyi myitozo, yatangarije Umuseke ko iyi myitozo ari ingenzi ku bakarateka bakina WADO-RYU mu kuzamura tekinike no kunononsora imyitozo bahawe umwaka ushize n’umutoza w’Umufaransa Maitre Patrick Dupeux uheruka mu Rwanda.
Munyeshyaka akaba yizera neza ko ntawashidikanya iterambere rya Karaté kubera uburyo Abakarateka batangiye gushyira hamwe bagahuzwa no kuzamura ireme rya tekinike, badahujwe n’ibindi byajyaga bibatanya bidafite akamaro.
Mu myitozo yaberaga muri Gymanase ya Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande hari abasore, abagabo b’ibikwerere ndetse na bamwe bari kugana mu zabukuru bafite imikandara y’umukara muri Karaté ya Wado-Ryu. Bose mu mwuka umwe w’ubusabane n’ubucuti bakaba bakurikiraga aya mahugurwa yatangwaga na Maitre Sinzi afatanyije na Maitre Barakagendana Jean Bosco.
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com