Digiqole ad

Muhanga: Amashuri makuru yigenga mu mikino ya Gishuti

Imikino mu mashuri makuru yigenga  mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano no gusabana mu mikino,  Ishuri rikuru Gatolika ry’i Kagbayi (ICK) kuri iki cyumweru  ryakiriye imikino itandukanye  yarihuje n’Ishuri rikuru Nderabarezi rya Gitwe (ISPG).

Umukinnyi wa ISPG Oreste yari yagerageje biranga
Umukinnyi wa ISPG Oreste yari yagerageje biranga

Mu mupira wa maguru ikipe ya ICK yaje gutsinda ikipe  ya ISPG igitego kimwe ku busa (1-0) cyabonetse ku bwo amakosa ya bamyugariro b’ikipe ya ISPG bitsinze, ni umukino waranzwe no gusatirana  ku mpande zombi uyu mukino kandi waranzwe n’ituze.

Umukino waje kurangira 1-0, mu gihe mukino ubanza ikipe ya ISPG yari yatsinze ikipe yas ICK 2-0 umukino wabereye ku kibuga cya ISPG.

Nsengiyumva Philémon, ushinzwe abanyeshuri mu Ishuri rikuru rya ISPG ati “Kuba dutsinzwe ntabwo ari igikuba cyacitse kuko ubushize twari twabatsinze ndetse  n’igitego  bishimira nitwe twacyitsinze.”

Yakomeje avuga ko  nibongera guhura bizeye intsinzi ati “Icyo tugamije cyane  mu mashuri makuru yigenga ni ukubaka ubushuti hifashishijwe imikino, ibi bidufasha kumenyana no gusabana.”

Nsengiyumva yanavuze ko iyi mikino yagishuti irikubafasha mu rwego rwo kureba ko bakwigaranzura  amakipe  aturuka mu mashuri makuru na za kaminuza zigenga zo mujyi wa Kigali zimaze igihe zitwara ibikombe.

Nkubito Olivier ushinzwe imyidagaduro na Siporo mu ishuri rikuru rya ICK, yavuze ko  bibashimishije kuba batsinze ikipe ya ISPG kubera ko mu mukino ubanza bari batsinzwe, byatumye bitegura bihagije kugira ngo nibaza gukinira iwabo babatsinde.

Yagize ati “Intsinzi tubonye uyu munsi iduhaye imbaraga zo gukomeza kwitwara neza no ku yandi makipe yo mu mashuri makuru na za kaminuza zigenga ku buryo tubona ko ICK izegukana igikombe   mu minsi mike iri mbere.”

Usibye umupira w’amaguru hanabaye kandi  imikino yahuje ayo mashuri makuru ISPG na ICK mu mikino ya maboko (basketball na Volleyball) aho ikipe ya bakobwa ya ICK yatsinzwe na ISPG muri Basketball amanota 30-30, na ho mu bahungu ICK itsinda ISPG amaseti 3-1.

Ikipe y'abahungu ba ISPG ya Foofball
Ikipe y’abahungu ba ISPG ya Foofball
Ikipe y'abakobwa ba ISPG ya Basketball
Ikipe y’abakobwa ba ISPG ya Basketball

Muhizi Elysé/MUHANGA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • KOSORA:BASKET FILLES NI 33-30 (ISPG-ICK)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish