Digiqole ad

Eymael, umutoza wa Rayon mu nzira isubira muri AFC Leopards

Nyuma y’uko havuzwe umwuka utari mwiza hagati y’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport ndetse n’umutoza mukuru w’iyi kipe Luc Eymael hari amakuru avuga ko ashobora kwisubirira mu ikipe yahozemo ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Umutoza Luc Eymael arashaka kwisubirira muri Kenya, ubuzima bw'i Nyanza bwanze.
Umutoza Luc Eymael arashaka kwisubirira muri Kenya, ubuzima bw’i Nyanza bwamunaniye.

Uyu mutoza w’Umubiligi afite amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya Rayon Sport, yatangarije ikinyamakuru Goal.com ko aramutse abonye amahirwe yo gusubira mu ikipe ya AFC Leopards atayasubiza inyuma.

Eymael yagize ati “AFC Leopards niramuka inyegereye ngo tuvugane kubirebana n’akazi sinzayihakanira kuko umuryango wanjye ufunguriye ikipe ya AFC Leopards.”

Luc yakomeje avuga ko yakoranye neza n’ikipe ya AFC Leopards ndetse ko abakinnyi ubu iy’ikipe igenderaho ariwe wabazanye ndetse ngo n’ubu avugana nabo neza,  ibyo ngo ni kimwe mu bimwereka ko akiri hafi y’iyi kipe yo muri Kenya.

N’ubwo umutoza Eymael yemeza ko agomba gusubiza ikipe ya Rayon Sport igikombe cya shampiyona, ntateganya kongera amasezerano ngo amarane igihe kinini nayo kuko ubuzima bw’i Nyanza aho ikipe iba bwamunaniye.

Eymael yagize ati “Kuba ndi Umunyaburayi bitandukanye n’uburyo mbayeho umunsi ku munsi .Ubuzima bw’i Nyanza buragoye hari ibibazo bitandukanye nk’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi n’amazi bikabije.”

Gusa ngo yishimiye umubano mwiza afitanye n’Abafana ba Rayon Sports bigaragara ko bakunda ikipe yabo n’abayigize.

Rayon Sport ubu iri ku mwanya wa kabiri, inyuma ya APR FC iyirusha amanota atatu muri Turbo King National Football League ibura imikimo itandatu (6) ngo irangire.

Nkurunziza Jean Paul 
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntimukajye mushitura abantu. Niba se azagenda arngije amasezerano ye ikibazo kirihe?

  • Uyu mugabo se ugaragaza ko ikibazo ari amazi n’umuriro yaba akora acometse ra?

Comments are closed.

en_USEnglish