Digiqole ad

Nyuma yo kwemera icyaha akagisabira imbabazi, Ssimbwa yagabanyirijwe ibihano

Umutoza wa Police FC Sam Ssimbwa  Nyuma yemeye amakosa yakoze avuga ko shampiyona y’u Rwanda yashyiriweho ikipe imwe cyangwa ebyiri, akanenga kandi n’imisifurire nyuma y’umukino wahuje ikipeye na Rayon Sports, yoroherejwe ibihano ahagarikwa umukino umwe gusa, anacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100, 000 Frw).

Umutoza Sam Ssimbwa.
Umutoza Sam Ssimbwa.

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Kayiranga Vedaste, avuga ko ibihano by’umutoza Ssimbwa byagabanutse kuko uyu mutoza yihutiye kwemera icyaha, agasaba imbabazi ko atazongera.

Kayiranga yagize ati “Ibihano yari gufatirwa byaragabanutse kuko Ssimbwa yihutiye kwemera ibyo yaregwaga no kubisabira imbabazi ko atazongera.”

Kayiranga kandi yakomeje avuga ko Ssimbwa afite uburenganzira bwo kujuririra ibi bihano nyuma y’iminsi ibiri niba y’umva atanyuzwe n’iyi myanzuro.

Ku ruhande rw’ikipe ya Police FC, umuvugizi w’iyi kipe Mayira Jean de Dieu we yavuze ko n’ubwo umutoza wabo yarenganye batazajurira umukino umwe.

Yagize ati “Namwe itangazamakuru murabizi ko ari uburenganzira bw’umutoza kuvuga uko umukino wa mugendekeye, rero niba yabonye yibwe kubivuga nta kosa ririmo ariko ntituzajurira umukino umwe.”

Akomeza avuga ko bagiye kwicara nk’ubuyobozi bw’ikipe ya Police bakigirahamwe niba aya mafaranga y’ihazabu yaciwe, ikipe ariyo izayamutangira cyane ko ngo ubusanzwe ikosa ry’umuntu ku giti cye ntaho rihurira n’ikipe.

Iri hanwa ry’umutoza wa Police FC Sam Ssimbwa rije rikurikira ibihano by’imikino umunani n’ihazabu y’ibihumbi 100 byahawe umutoza wa Esperenace Banamwana Camarade nawe waziraga kuvuga ku misifurire.

Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Haaa ariko ibyo murwanda ntibiba ahandi comment itabaye mumupira azabehe?? Njye nibera europ demokarasi niyose kabisa nigeze no gusoma ngo APR yahagaritse umutoza kuberako yayiburaniraga nonese ibyo nibiki. Umuntamahanga baramubabariye batinya ko yazabishira kukarubanda Camalade we ngo btiyarenga murwanda. ndumukunzi wumupira kandi ndanagerageza mukibuga gusa kugirango championa yurwanda ikomere mureke amarangamutima nka APR yishoboye yakagombye kugura abakinnyi bakomeye ngo ntabanyamahanga ikeneye mugihe twe hano twifuza ba Messi kandi iwabo ari Amerika nonese murwanda numupira bakina Cg nonese muribuka igihe APR yarikomeye ko arinacyo gihe amavubi yatsindaga

  • umupira wo mu Rwanda ni amarangamutima gusa

Comments are closed.

en_USEnglish