Sam SSimbwa nawe yahanwe imikino itanu
Nyuma y’aho umutoza wa Esperance Camarade Banamwana ahawe ibihano azira gushyira mu majwi abasifuzi, umutoza mukuru wa Police FC niwe utahiwe n’ibi bihano azira amagambo yatangarije itangazamakuru ku mukino wamuhuje n’ikipe ya Rayonsport ku munsi wa 18 wa shampionat.
Amakuru ava mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kabone n’ubwo bitarashyira ahagaragara aremeza ko umutoza w’ikipe ya Police FC Sam Ssimbwa yamaze gufatirwa ibihano byo kumara imikino itanu adatoza ikipe ya Police FC.
Amakuru dukesha umwe mubagize akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA utashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye Umuseke bo nk’abagize ako kanama bamaze gukora akazi kabo ko guhanisha guhagarikwa imikino itanu ku mutoza Ssimbwa kubera imyitwarire mibi.
Nubwo yahanishijwe iki gihano, itegelp rihana imyitwarire nk’iyo aregwa ingingo yaryo ya 55 agace a) k’amategeko agenga imyitwarire muri Ferwafa ivuga ko ” umuntu wese utesha undi icyubahiro akoresheje uburyo ubwo aribwo bwose cyane cyane ibimenyetso,ibitutsi cyangwa ubutumwa kuri radiyo ahanishwa guhagarikwa imikino .
Agace b)havugwamo ko iyo ari umuyobozi ahagarikwa imikino nibura ine (4) ,mu gika gisoza iyi ngingo havugwamo ko iyo uwakorewe icyaha ari Ferwafa ubwayo cyangwa abayobozi ,igihe ihagarikwa rimara ry’ikuba kabiri,Uwakoze icyaha kandi yongeraho ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana (100,000 frw).
Uyu mutoza arazira amagambo yatangarije itangazamakuru nyuma y’umukino wahuje ikipe ye ya Police FC n’ikipe ya Rayon Sports akaza gutsindwamo ibitego 2-1.
Umutoza Ssimbwa yagaragaje uburakari cyane ndetse no kutanyurwa n’imisifurire avuga ko igitego cya Rayon bagitwererewe n’umusifuzi.
Ssimbwa yagize ati “Imisifurire mibi ni icyorezo cyugarije umupira wo mu Rwanda, impano y’igitego umusifuzi yatanze cyaduciye intege kuko twashoboraga kwishyura ndetse tukanatsinda uy’umukino.”
Ssimbwa yakomeje avuga ko shampiyona yo mu Rwanda isa nk’aho ishushanyirije ikipe imwe cyangwa ebyiri.
Umutoza Sam Ssimbwa yaje mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2013 asimbura umutoza w’umunyaserebiya Goran Koponovic watozaga Police FC.
Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com