Mu kiganiro n’abanyamakuru mu muhango wo kumurika umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Stephen wasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa 21 Gicurasi, abanyamakuru bifuje kubwirwa umushahara uyu mwongereza azajya ahabwa umuyobozi muri Ministeri ababwira ko bidashoboka uretse nyirawo awivugiye. Stephen Constantine we yavuze ko aje kubakira u Rwanda ikipe nziza izakina amarushanwa ya CHAN 2016. Uyu […]Irambuye
Rutamu Patrick, muganga w’ikipe y’igihugu y’ingimbi uri gukurikirana abakinnyi b’amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru bamaze iminsi baravunitse avuga ko kuba Faustin Usengimana myugariro wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu yarabyibushye byumvikana ukurikije igihe amaze mu mvune. Faustin Usengimana hashize amezi umunani avunitse ruseke mu mukino wahozaga ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Gicumbi FC, uyu musore nyuma […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2014 umuyobozi wa komite olempike n’imikino mu Rwanda yatangaje ko bazakoresha miriyoni 41 n’imisago mu marushanwa nyafurika ya olempike azabera muri Botswana. Bayigamba Robert umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yatangarije ko ingengo y’imari izakoreshwa ari ibihumbi 60 birenga by’amadorali y’Amerika, ni ari hafi ya […]Irambuye
Uwahoze atoza ikipe ya Rayon Sports mu Rwanda umubirigi Luc Eymael yatangarije Ruhagoyacu ko perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle yamwisabiye gutoza ikipe ya APR FC ubwo yari amaze gutoza umukino Rayon Sports yanganyijemo na As Kigali 1-1. Luc Eymael, waje mu Rwanda avuye muri Leopards yo muri Kenya aherutse kuva mu ikipe ya […]Irambuye
Saa sita n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa 20 Gicurasi nibwo abakinnyi, abatoza n’umuyobozi wa FERWAFA nibwo bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali. Bakiriwe n’abo mu miryango yabo benshi, n’abanyamakuru bacye. Umutoza Cassa yavuze ko batahanye ishema kandi bafite ikizere ko Libya bazayisezerera mu rugo. Aba bakinnyi binjiye mu Rwanda ubona bananiwe ku maso […]Irambuye
Jean Claude Iranzi yavunitse mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ku mukino wahuzaga APR FC n’ikipe ya Police FC, nyuma y’amezi atatu uyu musore yarakize kuri uyu wa mbere ku gasusuruko nibwo yatangiye gukora imyitozo na bagenzi be mu ikipe ya APR FC. Iranzi yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yumva ameze neza cyane. Ati “ Imvune […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mukino w’amajonjora wo guhatanira itike yo kuzerekeza mu gikombe cy’Afurika 2015 wabaye kuri uyu wa gatandatu, i Tunis muri Tuniziya, yanganyije n’iya Libya 0-0. Ibyavuye muri uyu mukino birasa n’aho ari ibitangaza kuko Amavubi yakinaga na Libya isanzwe ifite igikombe cya CHAN 2013, abenshi bakaba batahaga amahirwe Amavubi yo guhagarara […]Irambuye
Umuseke wamenye urutonde rw’abakinnyi 11 bashobora kuza gutangira mu mukino ikpe y’igihugu Amavubi izaguhuramo n’iya Libya, kuri iki cyumweru guhera ku isaha ya saa 17h00 p.m z’i Kigali mu majonjora yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika 2015, umukino ubera i Tunis Haruna Niyonzima ashobora kuza kubanza ku ntebe y’abasimbura. Uko urutonde ruteye, mu izamu : Jean […]Irambuye
Ku kibuga cya FERWAFA i Remera kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gicurasi habereye imikino yahuje uturere twa Nyarugenge na Gasabo amakipe y’abahungu n’ay’abakobwa.Abahungu Gasabo itsinda 2-0 bwa Nyarugenge naho abakobwa b’uturere twombi banganya 1-1. Ni mu mikino yaranzwe n’ishyaka n’ubushake bwo gutsinda budasanzwe ku mpande zakinaga, aho bari gushaka ikipe izahagararira Umujyi wa […]Irambuye
Muri shampionat iherutse kurangira ya Turbo National Football League hari abakinnyi n’abatoza bagaragaje ubuhanga kurusha abandi. Umuseke wavuganye n’abanyamakuru n’abatoza batandukanye mu gushakisha ikipe y’abakinnyi 11 n’umutoza wabo bigaragaje kurusha abandi. Abanyamakuru 10 bakora imikino kuri Radio, Ibinyamakuru byandika, ibinyamakuru kuri Internet, n’uwo kuri televiziyo, nibo babajijwe. Habajijwe kandi abatoza Kayiranga Baptiste, Kalisa Jean Paul […]Irambuye