Ikipe y’Isonga yabashije kubona umwanya wo kuzakina icyiciro cya mbere 2014-2015 nyuma yo kunganya n’ikipe ya Sec Academy igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura waranzwe n’ishyaka ryinshi cyane kuri uyu wa 14 Gicurasi ku Kicukiro. Uyu mukino wo kwishyura (Isonga 1 – 0 SEC mu wabanje) waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi ndetse no guhererekanya biryoheye […]Irambuye
Saa munani z’igicuku kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe y’igihugu iri buhaguruke yerekeza muri Tunisia aho izakinira na Libya umukino w’amajonjora y’ibanze yo gushaka ticket y’igikombe cya Africa cya 2015, Casa Mbungo André uri gutoza Amavubi yavuze ko bajyanywe no kwitwara neza. Casa Mbungo mu kiganiro n’abanyamakuru ku kicaro cya FERWAFA kuri uyu wa gatatu […]Irambuye
Mu mukino w’amajonjora y’igikombe cy’afrika cya 2015, u Rwanda ruzakina na Libya umukino ubanza rudafite myugariro mpuzamahanga Salomon Nirisarike ukina mu gihugu cy’u Bubirigi nk’uko byemezwa na FERWAFA. Nzamwita de Gaule umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yabwiye abanyamakuru ko Salomon Nirisarike ubusanzwe ari umukinnyi mwiza kandi ugira ikinyabupfura gusa ngo ntabwo yigeze abona […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 12 muri iyi kipe, myugariro Rio Ferdinand yavuye muri Manchester United nyuma y’uko iyi kipe itamuhaye andi masezerano yo kuyikinira. Ferdinand ariko mu minsi ishize yari yatangaje ko yumva yiteguye gukomeza gukinira iyi kipe mu gihe yahabwa amahirwe. Ku myaka 35 uyu mugabo wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abongereza, ngo yiteguye gukomeza gukina […]Irambuye
Nyuma yo gusesa amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports, uyu mu biligi w’imyaka 54 agiye gusubira mu ikipe ya AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya yahozemo nk’uko Supersport ibitangaza. Abayobozi ba AFC Leopards bamusabye gusesa amasezerano yari afite muri Rayon Sports akajya gutoza ikipe ifite abafana benshi bakunze kwita “Ingwe”, badeheruka insinzi nk’uko Supersport ibitangaza. […]Irambuye
Umutoza w’ikipe ya Gabon y’ingimbi yatangaje, nyuma yo kunyana n’Amavubi y’ingimbi, ko byanze bikunze iyi kipe y’u Rwanda niza iwabo mu byumweru bibiri biri imbere bazayikuramo. Ni nyuma yo kunganya ubusa ku busa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru. Umukino utari ushamaje ku mpande zombi, Amavubi y’umutoza Richard Tardy yagerageje gusatira kenshi […]Irambuye
Abantu 15 n’inkomere 20 nibo babaruwe bapfuye mu mirwano yakurikiye umukino wahuzaga ikipe ya TP Mazembe na V Club kuri uyu wa 11 Gicurasi kuri stade Tata Raphaël de Kinshasa. Iyi mibare ishobora kuza guhinduka nk’uko byatangajwe na Television ya Congo. V. Club na Mazembe zakinaga umukino wa nyuma muri division I, umukino wari urangiye […]Irambuye
11 Gicurasi – Nubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryavuze ko rizemeza umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi mu cyumweru gitaha, kuri iki cyumweru Umuseke wabashije kumenya ko uyu ari Stephen Constantine watoje amakipe y’ibihugu nka Sudan, Malawi,Ubuhinde na Nepal. Afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza na Chypre azwi kuba yaratoje amakipe y’ibihugu ane ariko aho yagize ibihe byiza ni […]Irambuye
10 Gicurasi 2014 – Amarushanwa yiswe ‘’Amashuri Kagame cup’’ ahuza ibigo bitandukanye byo mu karere ka Muhanga ishuri ry’imyuga rya Unique Technical School abakobwa batsinze bagenzi babo biga muri TTC Muhanga ibitego 2 kuri 1 ku mukino wa nyuma. Aha ni ku rwego rw’Akarere. Aya marushanwa y’umupira w’amaguru yabereye kuri sitade ya Muhanga kuri uyu […]Irambuye
Ejo kuwa kane tariki ya 08 Gicurasi 2014, mu Karere ka Ngororero hatangijwe ku mugaragaro imikino y’abafite ubumuga, ubuyobozi bw’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu (National Paralympic committee) burifuza ko iyi mikino yazagera no mu tundi turere tw’igihugu. Atangiza ku mugaragaro imikino y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu, Nzeyimana Célestin umuyobozi wa “National Paralympic committee” yavuze ko iyi […]Irambuye