Miriyoni 41 zirenga zizakoreshwa n'u Rwanda mu mikino nyafrika y’abato
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2014 umuyobozi wa komite olempike n’imikino mu Rwanda yatangaje ko bazakoresha miriyoni 41 n’imisago mu marushanwa nyafurika ya olempike azabera muri Botswana.
Bayigamba Robert umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yatangarije ko ingengo y’imari izakoreshwa ari ibihumbi 60 birenga by’amadorali y’Amerika, ni ari hafi ya miliyoni 45 y’u Rwanda.
Bayigamba avuga ko ikijyanye ab’abakinnyi muri Botswana ari ugutwara imidende ngo kuko bateguwe neza.
Abajijwe icyagendeweho ngo bahitemo ababana bazahagararira u Rwanda yasobanuye ko bifashishije amashyirahamwe baturukamo bitewe n’umukino bakina hanyuma ngo habaho n’ibiganiro mpaka kuri buri mukinnyi.
Imikino u Rwanda ruhagarariwemo ni; ugusiganwa ku maguru, Basketball, Volleyball, Taekwondo, Table tenis ,Boxing, Fancing, Koga, Gusiganwa ku magare, Karaté, Golf, n’umukino witwa Lawn tenis
U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi bagera kuri 40, 26 ni abakobwa ni 14 abahungu ndetse n’abayobozi bagera kuri 26 barimo abatoza 16 n’abayobozi b’akomite olempike 6, umuganga umwe n’unanura imitsi umwe.
Bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya olempike ngo bazatwara ingengo y’imari ya Miliyoni 45 n’imisago z’amanyarwanda.
Imikino nyafrika y’abakiri bato ni imikino yatangijwe ngo yunganire imikino izwi nka “All Africa Games” . bwa mbere iyi mikino iba yabereye muri Maroc I Rabat hari mu 2010.
Kuri iyi nshuro ya kabiri iyi mikino igiye kubera i Gaborone muri Botswana guhera kuri uyu wa 22 kugeza kuwa 31 Gicurasi 2014. Itsinda rihagarariye u Rwanda rirahaguruka none kuwa 21 Gicurasi.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko kweli, bAjyanye abayobozi 6, umuganga umwe?
Comments are closed.