Rwanda: Abakinnyi 11 n’umutoza bitwaye neza mu 2013/2014
Muri shampionat iherutse kurangira ya Turbo National Football League hari abakinnyi n’abatoza bagaragaje ubuhanga kurusha abandi. Umuseke wavuganye n’abanyamakuru n’abatoza batandukanye mu gushakisha ikipe y’abakinnyi 11 n’umutoza wabo bigaragaje kurusha abandi.
Abanyamakuru 10 bakora imikino kuri Radio, Ibinyamakuru byandika, ibinyamakuru kuri Internet, n’uwo kuri televiziyo, nibo babajijwe. Habajijwe kandi abatoza Kayiranga Baptiste, Kalisa Jean Paul bakunda kwita Mourinho, Casa Mbungo Andréna Abdou Mbarushimana.
Ababajijwe bahuriza ku mutoza Casa Mbungo André watozaga AS Kigali ubu akaba ari gutoza ikipe y’igihugu by’agateganyo. Ku bandi bakinnyi naho batandukanya bidakabije, mu kubahuriza hamwe abakinnyi 11 batoranyijwe kurusha abandi ni;
Umuzamu: Mvuyekure Emery (As kigali)
Abugarira:
Rusheshangoga Michel (APR FC)
Abouba Sibomana (Rayon sport)
Tubane James (As Kigali)
Emery Bayisenge (APR FC)
Abo hagati;
Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
Uwambajimana Leon (Rayonsport)
Mwiseneza Djamari (Rayonsport)
Ndayisenga Fuadi (Rayonsport)
Hamiss Cedrick (Rayonsport)
Rutahizamu:
Wai yeka wa Musanze FC
Umutoza: Casa mbungo André
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
BURIYA SE NI UKUVUGA KO Rayon Sport ifite hagati hakomeye cyane se?ko mbona ari yo ihafite abakinnyi benshi. hanyua se ko ahubwo nari nzi ko umuzamu mwiza ari bakame? mudufashe kunganira aba babajijwe mushyiraho uko mubibona murakoze
Comments are closed.