Digiqole ad

Umurenge Kagame cup: imikino irimo ishyaka ridasanzwe

Ku kibuga cya FERWAFA i Remera kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gicurasi habereye imikino yahuje uturere twa Nyarugenge na Gasabo amakipe y’abahungu n’ay’abakobwa.Abahungu Gasabo itsinda 2-0 bwa Nyarugenge naho abakobwa b’uturere twombi banganya 1-1. Ni mu mikino yaranzwe n’ishyaka n’ubushake bwo gutsinda budasanzwe ku mpande zakinaga, aho bari gushaka ikipe izahagararira Umujyi wa Kigali.

Mu mukino wahuje Gasabo na Nyarugenge
Mu mukino wahuje Gasabo na Nyarugenge

Ni imikino yitabiriwe n’abakunzi b’aya makipe y’uterere baba bakomokamo. Habanje umukino wahuje abakobwa. Amakipe wabonga ko afite abakinnyi bakiri bato cyane, ikipe ya Gasabo niyo yabanje igitego mu gice cya mbere cy’umukino cyaje kwishyurwa mu gice cya kabiri cy’umukino umukino urangira amakipe yombi agabanyije.

Umukino wa basaza babo  wakurikiyeho wabanjirijwe n’impaka zigendanye n’amategeko agenga iri rushanwa avuga ko umukinnyi waba  warageze mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri atemerewe gukina “ Umurenge Kagame Cup” bityo babanza gukuramo ababa batujuje ayo mategeko, ibi byanatumye umukino utangira utinze.

Yaba Gasabo cyanwa Nyarugenge zari zagaragaje ubushake, imbaraga n’ishyaka mu gushaka gutsinda. Gasabo niyo yabanje gufungura amazamu mu gice cya mbere cy’umukino, mu gice cya kabiri  Nyarugenge yasatiriye cyane ishaka kwishyura ariko ntibyayikundira ndetse ahubwo Gasabo  iza gushyiramo igitego cya kabiri cyatumye umukino urangira ari 2 – 0 bwa Nyarugenge.

Aho aya marushanwa ageze bari gushaka ikipe izahagararira umujyi wa Kigali mu turere dutatu tuwugize, bivuze ko aya makipe y’utu turere agomba kuzungurukana akina hanyuma hakazabarwa amonota izagira menshi igaserukira umujyi wa Kigali.

“Umurenge Kagame Cup” ni irushanwa ritegurwa mu rwego rw’imiyoborere myiza ngo rihuze abayobozi n’abaturage bayobora, abarikurikirana bavuga ko rigaragaza impano z’abakinnyi benshi batari bazwi rigafatwa nk’amahirwe aba bakinnyi baba babonye yo kwigaragaza ku batoza baba baje kureba izo mpano.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish