Kuba Faustin yarabyibushye bijyanye n’igihe amaze mu mvune – Muganga
Rutamu Patrick, muganga w’ikipe y’igihugu y’ingimbi uri gukurikirana abakinnyi b’amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru bamaze iminsi baravunitse avuga ko kuba Faustin Usengimana myugariro wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu yarabyibushye byumvikana ukurikije igihe amaze mu mvune.
Faustin Usengimana hashize amezi umunani avunitse ruseke mu mukino wahozaga ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Gicumbi FC, uyu musore nyuma yo kuvurirwa muri Algeria yaratashye ariko akaba agikurikiranwa n’abaganga ngo yongere kugaruka mu kibuga.
Ntabwo ariwe wenyine umaze igihe mu mvune kuko n’abasore Nsabimana Eric wa APR FC ndetse na Ibrahim wa AS Kigali nabo ubu bakize ndetse bari gukoreshwa imyitozo n’abaganga mbere y’uko basubira mu makipe yabo.
Rutamu Patrick uri gukurikirana aba basore avuga ko kuba batangiye gukora imyitozo bitanga icyizere ko bashobora gutangira gukina shampiyona izatangira muri mu kwezi kwa cyenda niba nta gihindutse.
“ twagiye kubaha imyitozo yoroheje dukora kabiri ku munsi mu gitondo imyitozo ngorora mubiri irimo kubarambura imitsi, nimugoroba tukajya mu kibuga.” Rutamu Patrick.
By’umwihariko Usengimana wari waravunitse amagufa y’akaguru k’iburyo ari gukurikiranwa Rutamu avuga ko ari gukurikiranwa na Dr Butera Alex umuganga muri Faisal aho yabagiwe bwa mbere akivunika, akaba mu cyumweru gitaha ari ho azakurwamo utwuma bari bamushyizemo ku buryo mu kwezi kumwe azatangirana n’ikipe ye imyitozo.
Rutamu avuga ko kuba Faustin bigaragara ko yongereye ibiro nta mpungenge biteye kuko imyitozo aricyo ibereyeho agasubirana ibiro bitamubangamira mu kibuga.
Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane wavunikiye mu gihugu cy’ubufaransa ubwo ikipe y’igihugu yabatarengeje 20 yari mu mikino y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa akanahita avurirwa yo, mu kwezi kwa 8/2013, yabazwe mu ivi gusa ngo aza kubura gikurikirana ubwo yageraga mu Rwanda, hanyuma guhina biranga, aza kujyanwa muri Algeria kuvuriwayo, ubu Rutamu avuga ko mu mezi atatu arimbere azaba yarakize neza kuko ngo noneho ari kubasha guhina.
Muganga Rutamu avuga ko Itangishaka Ibrahim wa As Kigali we wari warajyanye n’aba bagenzi be kwivuriza muri Algeria mu mezi abiri ashobora kuzaba asubiye mu ikipe ye gukorana na bagenzi be.
Aba basore, Usengimana ni myugariro, Nsabimana ni umukinnyi wo hagati wugarira naho Itangishaka akaba akina hagati asatira, ni abakinnyi bari mu beza ikipe z’igihugu z’ingimbi ndetse n’inkuru batanga ikizere cyo kuba abakinnyi bakomeye mu gihe kiri imbere.
Photos/P.Nkurunziza/UM– USEKE
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
hhhuumm Faustin namara gukira ndabona azavurwa n’umubyibuho. yongereye ibiro sana
Courage , uzibuke gushimirira ,kuko iyo udashimye ntibiba byiza
Comments are closed.