Kubera ibihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, umutoza Luc Eymael yamaze kuva mu ikipe ya Rayon Sports nk’uko kuri uyu wa kane byemejwe n’umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports. Ntampaka Theogene yabwiye Ruhagoyacu ko baganiriye n’uyu mutoza bakumvikana gutandukana mu buryo bwiza babanje kumugenera ibyo yemerewe n’amategeko, ndetse akazataha kuri iki cyumweru. Uyu mugabo yari […]Irambuye
Ni abakinnyi bagaragaza igikuriro ugereranyije n’ab’ikipe y’igihugu Amavubi yabatarengeje imyaka 20 ,Gabon yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cya FERWAFA kuri uyu wa 07 Gicurasi nimugoroba, yaje mu Rwanda guhangana n’ikipe y’igihugu Amavubi U20 mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afrika cy’ingimbi kizaba mu ntangiro za 2015. Uko bigaragara mu myitozo yabo, iyi kipe ya Gabo ni […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya mbere kuri sitade Amahoro i Remera yitegura umukino wa gicuti uzayihuza n’ikipe yigihugu ya Botswana ku wa kabiri tariki ya 13/05/2014, umukino wo kubafasha kwitegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Libya mu mikino ya majonjora y’igikombe cy’Afrika cya 2015. Mu bakinnyi 25 umutoza Casa Mbungo Andre na Mashami […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri nibwo byamenyekanye ko Casa Mbungo André ariwe uba ufashe by’agateganyo ikipe y’igihugu Amavubi, uyu mutoza warangije amasezerano ye muri AS Kigali yahise atangaza urutonde rw’abakinnyi b’Amavubi bagomba gutangira umwiherero. Casa uzungirizwa na Mashami Vicent yahamagaye abakinnyi barimo batanu b’ikipe ye ya AS Kigali, umunani ba APR FC na batanu ba Rayon […]Irambuye
Hashize iminsi abakurikira umupira bibaza uzahamagara abakinnyi mu ikipe y’igihugu igomba gukina na Libya kuko hataraboneka umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, kuri uyu wa 06 Gicurasi ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru mu Rwanda ryemeje ko Cassa Mbungo André na Mashami Vincent aribo baba batoza iyi kipe by’agateganyo. Umuvugizi wa FERWAFA akaba na Visi Perezida wa yo, Kayiranga Vedaste […]Irambuye
Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane abakunda ikipe y’igihugu Amavubi bibaza umutoza mushya uzaza kuyitoza kandi atazi abakinnyi bo mu Rwanda mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatangire amajonjora y’igikombe cy’afrika, Nzamwita De Gaule we yavuze ko yatangazwa no kubona umutoza mushya ariwe uhamagaye abakinnyi. Andi makipe y’ibihugu atandukanye ku mugabane […]Irambuye
Fencing, umukino njyarugamba ukoresha ibikoresho bya kizungu bimeze nk’inkota zorohereye watangijwe mu Rwanda mu karere ka Huye muri Gymnase ya Kaminuza muri iyi week end ishize. Uyu ni umukino mushya cyane mu Rwanda, ukinwa n’abantu babiri barushanwa gukozanyaho izo nkota ahantu hagenewe gutsinda iyo uhakojeje mugenzi wawe. Hategekimana Jean de la Paix umuyobozi mukuru wa […]Irambuye
Ikipe ya AS Muhanga ntiyigeze igera ku kibuga cya Stade ya Kigali i Nyamirambo, ibi byatumye iterwa mpga y’ibitego 3 – 0 maze APR FC yegukana igikombe cya shampionat bitayigoye, mu gihe mukeba Rayon Sports yo yari imaze kibasha gutsinda Musanze FC 2 – 1 ku kibuga cyo ku Mumena nta mufana n’umwe uhari. Rayon […]Irambuye
Nyuma yo gutanga ubujurire mu kanama k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda gashinzwe Discipline bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bari barahanwe kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye nyuma y’umukino wabahuje na AS Kigali, bamwe bagabanyirijwe ibihano. Mu kiganiro, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwagiranye n’abanyamakuru kuri iki cyumweru bwatangaje ko bushimishijwe no kugabanyirizwa ibihano nyuma yo kujurira. […]Irambuye
Mu kicoro cya kabiri, mu mukino wa 1/2, ikipe ya Sunrise FC kuri uyu mugoroba yatsinze ibitego bibiri ku busa bwa Bugesera FC yari yayakiriye ku kibuga cya Kicukiro. Ni mu mukino ubanziriza uzabera i Rwamanagana kwa Sunrise FC. Umukino wa none ukaba wahaye amahirwe menshi iyi kipe y’i Rwamagana yo kujya mu kiciro cya […]Irambuye