Digiqole ad

Amavubi yazamutse imyanya 15 ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu ya Libya yazamuwe imyanya igera kuri 15 yose ku rutonde ngaruka kwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Ikipe yabanjemo ku mukino wa Libya
Ikipe yabanjemo ku mukino wa Libya

U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 131 ku Isi rugera ku mwanya 116 na ho ku mugabane w’Afurika ubu ruri ku mwanya wa 35.

Muri aka karere Uganda Cranes ni yo ikomeje kuza ku isonga, iri ku mwanya wa 86 ku isi ikaza ku mwanya 20 ku mugabane w’Afurika ntiyigeze izamuka cyangwa ngo imanuke, ku mwanya wa kabiri haraza ikipe y’igihugu ya Kenya ya 108 ku Isi, ikaba iya 30 ku mugabane w’Afurika.

Kilimanjaro Stars, ikipe y’igihugu ya Tanzaniya ni iy’113 ku Isi, ikaba iya 32 ku mugabane w’Afurika na yo yazamutseho imyanya 9 yose nyuma yo gusezerera Zimbabwe, u Rwanda ruza ku mwanya wa kane mu karere ka CECAFA.

Ikipe y’Intamba mu rugamba, y’U Burundi ni ya 128 ku Isi, ikaba iya 39 ku mugabane w’Afurika.

Ku mugabane w’Afurika muri rusange, Algeria ni yo iyoboye nyuma yo kuzamukaho imyanya itatu, Cote d’ivoire ku mwanya wa kabiri yamanutseho imyanya ibiri, Misiri iri ku mwanya wa gatatu yamanutseho imyanya 12, Black Stars ya Ghana iza ku mwanya wa kane yazamutseho umwanya umwe.

Igihugu Cape Verde kiza ku mwanya wa gatanu, cyazamutseho imyanaya itatu mu gihe Nigeria iri kumwanya wa gatandatu.

Ku isi ikipe y’igihugu ya Espagne ni yo ikomeje kuyobora urutonde rwa FIFA mbere y’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi, Ubudage buri ku mwanya wa kabiri, Brasil ku mwanya wa gatatu yazamutseho umwanya umwe, Portugal ya kizigenza mu bakinnyi Christiano Ronaldo iri ku mwanya wa kane ku Isi.

Ikipe ya Argentine ikinwamo mukeba wa Ronaldo, Lionel Messi yo iri ku mwanya wa gatanu, na ho amakipe nk’Ububiligi ni iya 11, Ubwongereza ni iya 10 na ho Ubufaransa ni iya 16.

Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish