Uyu munsi kuwa kabiri tariki ya 5 Kanama ahagana saa sita z’amanywa, amakuru agera ku Umuseke yemeza ko umuyobozi wungirije muri Fan Club y’ikipe y’igihugu Amavubi, Gatete George aribwo yahawe ibaruwa imuhagarika u gihe kitazwi. Aya makuru yaje kwemezwa ku mugoroba mu nama ya komite y’abagize Fan Club y’Amavubi. Amakuru agera ku Umuseke avuga ko uyu […]Irambuye
Ikipe ya Yanga Africans nayo yatangaje ko itazitabira irushanwa rya CECAFA rizatangira kuwa gatanu w’iki cyumweru, umuyobozi wa FERWAFA yabwiye Umuseke ko Yanga yahise isimbuzwa ikipe ya AZAM. Nzamwita Vincent De Gaule uyobora FERWAFA yavuze ko ikipe ya Yanga ifite ibibazo byayo ukwayo ariko kandi yanashyiraga amananiza ku bategura iri rushanwa kugirango yemere kwitabira. Umwaka […]Irambuye
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima aganira na Umuseke nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzemo igihugu cya Congo Brazaville, atangaza ko ikipe ye ya Yanga Africans abona ihagaze neza ndetse ngo ku bwe nta yindi kipe yapfa kuyitwara igikombe cya CECAFA. Haruna Niyonzima agaruka kuri ejo hazaza he mu ikipe ya Yanga Africans akavuga ko […]Irambuye
Kuwa gatanu tariki 08 Kanama nibwo amarushanwa ya CECAFA y’amakipe azatangira i Kigali, amakipe ya Flambeau de L’est y’i Burundi na Ethiopian Coffee FC yatangaje ko atazitabira aya marushanwa. Mu mpera z’icyumweru gishize Ethiopian Coffee FC yavuze ko itazitabira aya marushanwa ihita isimbuzwa ikipe yo mu kiciro cya kabiri muri Ethiopia yitwa Adamma FC. Flambeau […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi isezereye “Les Diables Rouge” bishatse kuvuga Amashitani atukura ya Congo Brazzaville, nyuma y’uko ibitego bibiri bya Ndahinduka Micheal bifashije u Rwanda kwishyura ibitego bibiri rwari rwatsinzwe mu mukino ubanza, rukomeza kuri penaliti 4-3. Muri uyu mukino wo kwishyura, abakinnyi b’u Rwanda binjiranye mu mukino ikizere cyo kwishyura ibitego bibiri batsinzwe mu mukino […]Irambuye
Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yeretse iy’u Rwanda ko iyirusha muri iki kiciro ubwo yatsindaga aya Aamavubi mato ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino waberaga kuri stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa mbere Kanama. Mu mikino yombi byabaye ibitego birindwi bya Uganda kuko ubushize i Kampala batsinze Amavubi 4 – 0. Aya […]Irambuye
u Rwanda na Congo biracakirana kuri uyu wa 02 Nyakanga mu mukino wo kwishyura mu gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2015 muri Maroc, ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville igeze i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga saa mbiri z’ijoro, umutoza wayo Claude Le Roy avuze ko aje mu Rwanda gusezerera Amavubi. […]Irambuye
Yibuka neza ko tariki 10/08/2013 ubwo yari ahagarariye u Rwanda muri Championat du Monde yo gusiganwa ku maguru mu Burusiya aribwo yavunitse ubwo yacikaga umutsi wo ku kirenge hejuru y’agatsinsino ntarangize isiganwa. Kuva ubwo avuga ko atigeze avurwa neza ngo asubire mu marushanwa kugeza ubu. Robert Kajuga ni umusore usanzwe ahagararira u Rwanda mu marushanwa […]Irambuye
Abatoza b’umukino wa Rugby 10 bo mu Mujyi wa Kigali bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri yo ku rwego rw’abatoza b’abana bato muri gahunda yiswe “Get into Rugby”, kuri uyu wa gatatu nyuma yo kuyasoza batangaje ko abasigiye ubumenyi bwinshi buzabafasha gukundisha no gutoza abana bakiri bato b’Abanyarwanda. Shema Serge, umwe mu batoza b’abana b’umukino wa Ruguby […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi kuva saa munani z’amanywa umutoza w’ikipe y’igihugu Stephen Constantine yavuze ko yatumiye myugariro Salomon Nirisarike na rutahizamu Uzamukunda Elias ngo baze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi ariko bikarangira bataje ndetse batanavuze impamvu. Uyu mutoza w’umwongereza avuga ko yari yifuje gukoresha aba bakinnyi bombi ariko ko nta n’umwe muri bo wigeze […]Irambuye